Mu Karere hatangijwe Urugerero rw'Inkomezabigwi13

Kuri uyu wa 13/01/2026 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Karenge n'Urubyiruko rw'Inkomezabigwi mu muhango wo gutangiza Urugerero rw'Inkomezabigwi13 no gutuma ku rugerero Inkomezabigwi 1,648 zasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025 zinatsinda neza ibizamini bya Leta.

Umuyobozi w'Akarere yasabye intore z'Inkomezabigwi zatumwe ku rugerero gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu, kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda,ubumwe n'ubudaheranwa kandi zigaharanira kuba umusemburo w'impinduka nziza.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye ababyeyi b'Inkomezabigwi zigiye ku rugerero ku musanzu batanze ku gihugu kuko urubyiruko ari imbaraga z'Igihugu n'abayobozi b'ahazaza iyo bateguwe neza kandi biteguye kubigeraho.

Uru rubyiruko rw'Inkomezabigwi, icyiciro cya 13 kandi rwahawe ikiganiro ku nkingi z'amateka y'u Rwanda n'indangagaciro z'umuco nyarwanda; basobanurirwa amateka y'Itorero n'uruhare rwaryo mu kubaka umunyarwanda n'iterambere ry'igihugu.

Mu Karere urubyiruko 3040 rusoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/25

Reba Video ngufi hano