Mu Karere hizihijwe Umuganura
Kuri uyu wa 01Kanama 2025 hirya no hino mu Karere twizihije Umunsi w'Umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira",Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bayobozi basangira n'abaturage n'abana.
Umuyobozi w'Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab: "Umuganura tuwukomora mu mateka yacu nk'abanyarwanda. Umuganura ntugarukira mu gusangira, ni n'umwanya wo kuzirikana umutima w’Abanyarwanda n'uburyo twishakamo ibisubizo, abataragize icyo beza tukabaganuza,tukanazirikana umuco w'ubumwe no kwigira . Umuganura wabaye inkingi ikomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no mu mibanire yabo n’Imana biciye mu migirire n’imigenzereze nyobokamana yakorwaga n’umwami cyangwa umugabekazi mu birori by’Umuganura. Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu mwaka wa 2011, yemeza ko uzajya wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama buri mwaka, twishimira umusaruro wo mu nzego zose zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko y’Umuganura idukangurira gukomeza gushyira hamwe mu mibereho yacu nk’Abanyarwanda no guhugukira umurimo tuzirikana ko tudakwiye gutegera amaboko abandi.
Ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana ibirori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura byabereye mu Murenge wa Gahengeri, birangwa no kwishimira umusaruro wabonetse, gusangira no kwibukiranya ibyo kwitaho mu gukomeza guteza imbere indangagaciro z'abanyarwanda, ubumwe, gukunda Igihugu no kwigira.
Nyuma y’Ibirori by’Umuganura kandi hateganyijwe igitaramo cyiswe “Rwamagana mu nkera y’Abahizi”, kiza kubera mu Mujyi wa Rwamagana kuri Centre d’Accueil AVEGA kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).