Mu Karere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko

Kuri uyu wa 13Kanama 2025 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ms. Umutoni Xandrine  n'abandi bafatanyabikorwa bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'Urubyiruko mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wahujwe na gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko bari mu biruhuko, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw'Urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye”.

Minisitiri Umutoni Xandrine: "Rubyiruko, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragaruka ku kubakira ubushobozi urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye. Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2), imwe mu nkingi zigize izi gahunda ni ukubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda hibandwa ku rubyiruko, kugira ngo bagire uruhare rufatika mu kugeza u Rwanda ku ntego z’Icyerekezo 2050 twihaye kandi dukwiriye. By’umwihariko abakiri bato, iyo tuvuga iterambere rirambye, ni mwe tuba duhanze amaso. Gutera imbere kw’Igihugu bigirwamo uruhare runini n’abaturage bacyo bose ariko kuramba kw’iryo terambere bikenera urubyiruko, rwiteguye gukomereza aho bakuru babo baba bagejeje. Ibi rero kubigeraho bisaba ubufatanye bw’inzego zose, ariko by’umwihariko bigakenera ubushake bw’urubyiruko rwiyemeza kwagura inzozi zabo bagahanira no kuzigeraho uko byamera kose.  

Nka Leta dukomeza gushyiraho gahunda zitandukanye zishyigira abato muri urwo rugendo mu byiciro byose, niyo mpamvu muri ibi biruhuko twafatanyije namwe mwese muri gahunda yo kwita ku bana n’urubyiruko, ikaba ari imwe muzifasha kubaka ubushobozi bw’urubyiruko binyuze mu biganiro, kuvumbura impano no kuzikuza, kumenya amahirwe abakikije mwabyaza umusaruro mu kwiteza imbere n’ibindi. Si ibyo gusa, kuko Politiki y’Igihugu y’Urubyiruko ifite intego yo kubaka urubyiruko ruri READY (Bivuze: Responsible, Empowered, Apt and Dignified Youth). Turifuza ko muba urubyiruko rwiteguye gufata inshingano zo kugeza Igihugu cyacu ku iterambere rirambye. Iyo twizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ni umwanya mwiza wo kongera gusubiza amaso inyuma tukishimira uruhare urubyiruko rwacu mugira mu buzima bw’Igihugu, haba mu nzego z’imirimo ya Leta n’iy’abikorera, haba mu nzego z’umutekano, mu nganda z’ubuhanzi, siporo, gahunda y’ubwitange n’ubukorerabushake n’ahandi henshi. Umuhate wanyu uragaragara kandi turawishimira.

Twizeye ko umusanzu wanyu uzakomeza kwiyongera muhanga ibishya byinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho (Articial Intelligence), mutanga ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (climate change) mu gufata ibyemezo no kugira uruhare muri politiki zishyigikira iterambere ryanyu n’iry’Igihugu muri rusange." 

Kuri uyu munsi abayobozi n’abafatanyabikorwa basuye bimwe mu bikorwa bya barwiyemezamirimo b’urubyiruko rwo mu Karere; birimo ubuhinzi, ubugeni n’ubwanditsi, ubudozi bw’imyenda n’inkweto, n’ibindi. Abana n’urubyiruko bagaragaje ibyo batozwa muri gahunda y'Intore mu biruhuko aho batozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwidagadura no guteza imbere impano, inyigisho zigamije kubarinda ingeso mbi n’ibindi.