Mu Karere hizihijwe umunsi nyafurika w'irangamimerere

Kuri uyu wa 12/8/2025 mu Mirenge yose y'Akarere hateranye inteko rusange z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, ari kumwe n'abandi bayobozi yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Munyiginya mu nteko zateraniye mu Kagari ka Nkomangwa, ahanatangirijwe Icyumweru cya serivise z'irangamimerere, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa service inoze kandi itagira uwo iheza"

Umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage ko irangamimerere ari uburenganzira bwa buri wese kandi ko bakwiye kubyaza umusaruro ikoranabuhanga biyandikisha cyangwa bakandukuza mu bitabo by'irangamimerere;bakabona serivise biboroheye kandi bigafasha mu igenamigambi ry'Igihugu.

Abaturage kandi bakanguriwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha, kwitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza w'uyu mwaka no kwirinda guha ruswa ababegereza ibikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi. Muri izi nteko rusange abaturage bafite ibyifuzo n'ibibazo babigejeje ku bayobozi banafatanya kubikemura