Mu Karere hizihijwe umunsi w'abageze mu zabukuru
Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 mu Mirenge yose y'Akarere, abaturage bateraniye mu nteko rusange zahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru,ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h'abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye".Muri izi nteko z'abaturage, Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'abatuye mu tugari twa Ntebe na Kitazigurwa two mu Murenge wa Muhazi, ahatuye abageze mu zabukuru basaga 755.
Umuyobozi w'Akarere yibukije ko kwizihiza umunsi wahariwe abageze mu zabukuru bigamije kwimakaza ubusabane hagati y'abato n'abageze mu zabukuru, gushishikariza abato gutegura izabukuru no gufasha abakuze gushaka ibisubizo na bo bakagira uruhare mu iterambere rirambye.
Mujawamariya Xaverine, uhagarariye abanyamuryango b'Ihuriro ry'abageze mu zabukuru mu Karere yavuze ko mu gihe mu Rwanda twizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru ku nshuro ya 25 bishimangira imiyoborere myiza idaheza kandi itanga amahirwe angana mu iterambere.
Abitabiriye izi nteko bakanguriwe kwizigamira, kubyaza umusaruro ibikorwa by'iterambere, kwishyura Mituweli, kwita ku isuku no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, hakirwa ibyifuzo n'ibibazo by'abaturage banafatanya n'abayobozi kubikemura ndetse n'imiryango 5 iraremerwa.