Mu Karere hizihijwe Umunsi w'Umwana w'Umunyafurika
Kuri uyu wa 17 Kamena 2025 mu Murenge wa Munyiginya, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Hon. Pudence Rubingisa n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere, abafatanyabikorwa, ababyeyi n'abana mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika n'umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire y'abana, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ndera neza,Nkure nemye"
Guverineri yasabye ababyeyi, abarezi n'abandi bafatanyabikorwa gufatanya inshingano zo kurera umwana neza no kumurengera kandi akarindwa ikibi bityo ejo h'umwana harusheho kuba heza, tunishimire ko Igihugu gifite abana barezwe neza ari na bo bayobozi bacyo b'ahazaza.
Muri ibi birori kandi hashimiwe abafatanyabikorwa n'abarezi ku ruhare bagira mu kurera umwana mu bwitange n'urukundo, bakarerera umuryango n'Igihugu, tukagira umwana utagwingiye, ukuze mu gihagararo no mu bwenge, umuryango mwiza uzira amakimbirane n'Umudugudu utagira icyaha.
Abitabiriye ibi birori kandi bagejejweho ikiganiro kuri gahunda mbonezamikurire y'abana bato, ku nsanganyamatsiko igira iti: " Umwana wanjye, Ishema ryanjye"; ababyeyi bashishikarizwa kwitabira ingo mbonezamikurire y'abana bato (ECD) n'abana bagaburirwa indyo yuzuye.