Mu Karere kimwe n'ahandi mu gihugu hatangijwe icyumweru cy'icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 7Mata 2024 mu midugudu yose y'Akarere abaturage bifatanyije n'Abanyarwanda n'Isi Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanatangizwa icyumweru cy'icyunamo. Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Dr. Jeanne Nyirahabimana n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Muhazi kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi ruruhukiyemo imibiri 9,025 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside,baturutse mu byahoze ari Segiteri Kabare, Kitazigurwa na Murambi, Muhazi,Ntsinda na Nyarusange, bari bakikijwe n'Ikiyaga cya Muhazi na Komine Murambi yayoborwaga na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste wahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Urukiko  Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, akaba yari yaratoje Interahamwe urwango no guhiga Abatutsi, abamuhunze baticiwe mu Kiyaga cya Muhazi bishwe n'Interahame babuze ahandi ho guhungira.

Perezida wa Ibuka mu Karere Mme Dative Musabyeyezu yashimye nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Ingabo za RPA Inkotanyi, intambwe abarokotse bamaze gutera mu rugendo rwo kwiyubaka ishimishije nubwo hari abagikeneye guherekezwa mu rugendo rw'isanamitima.

Uwatanze ubuhamya warokokeye muri Muhazi yashimiye Ingabo za RPA Inkotanyi zabarokoye mu bihe byo guhigwa ngo bicwe kandi ko nyuma yo kurokoka ubuyobozi bwiza bwabafashije kwiyubaka no gutera imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara yashimye ko urubyiruko rwitabira ibiganiro ku mateka y'u Rwanda mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bitanga icyizere ko u Rwanda rugana heza kandi ko tugomba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo dusigasire ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab: "Muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyoroheye abari hafi y'Ikiyaga cya Muhazi kubona aho guhungira. Mu Karere hari inzibutso 11 za Jenoside ziruhukiyemo imibiri hafi 84,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside,bisobanura ubukana yakoranwe kuko yari ishyigikiwe n'Ubuyobozi bubi bwariho. Nubwo abayoboye Komine 4 zabaye Akarere ka Rwamagana bari bashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, turashimira abitandukanyije n'abicanyi nk'uwayoboraga Segiteri Mwulire wanishwe abizira.Turashimira n'Ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, ubu umunyarwanda akaba yarongeys kugira agaciro akaba anatekanye."

Kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n'Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abayobozi n'abaturage bakurikiye ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bunamira banashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Muhazi.

Uretse uyu munsi hatangijwe icyumweru cy’icyunamo, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro indi mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bizakomeza mu gihe cy’iminsi 100 kugeza ku itariki 4 Nyakanga ubwo Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zatsinze urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari na wo munsi u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora.