Mu Karere Umuganura wizihirijwe mu midugudu yose
Kuri uyu wa 02Kanama 2024 hirya no hino mu Karere twizihije Umunsi w'Umuganura ,Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bayobozi basangira n'abaturage n'abana, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira: Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri".
Umuyobozi w'Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab: "Umuganura tuwukomora mu mateka yacu nk'abanyarwanda. Umuganura ntugarukira mu gusangira, ni n'umwanya wo kuzirikana umutima w’Abanyarwanda n'uburyo twishakamo ibisubizo, abataragize icyo beza tukabaganuza tukanazirikana umuco w'ubumwe no kwigira . Insanganyamatsiko y'Umuganura itwibutsa gushyigikira Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri no mu ngo mbonezamikurire z'abana bato ari na yo mpamvu nsaba ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu burezi bw'abana, nkanashimira abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu burezi bw'abana bw'abanyarwanda."
Ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana ibirori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura byabereye mu Murenge wa Musha, birangwa no kwishimira umusaruro wabonetse, gusangira no kwibukiranya ibyo kwitaho mu gukomeza guteza imbere indangagaciro z'abanyarwanda, ubumwe, gukunda Igihugu no kwigira.