Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, hahembwe abakozi babaye indashyikirwa kurusha abandi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/05/2019, Abakozi n’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bifatanyije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ibi birori bikaba byabereye mu busitani bwa Muhazi Beach Hoteli iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu murenge wa Muhazi. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti: “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye.” By’umwihariko muri ibi birori byaranzwe n’ubusabane hagati y’abakozi n’abayobozi, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwahembye abakozi babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye, uhereye ku rwego rw’Akagari, ibigo by’amashuli, imirenge n’abakozi bakorera ku karere.

Kakooza Henry, Umunyambanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana yagaragaje bimwe mu byagezweho biturutse ku gukorera hamwe. Muri byo harimo: kuba Akarere karaje ku isonga mu kwesa imihigo inshuro 2 zikurikiranya netse kakaza no ku isonga mu gucunga neza imari n’umutungo bya leta, avuga ko ibyo bigaragaza ubwitange n’umurava abakozi bakorana akazi kabo. Ikindi cyagezweho ni uguteza imbere imikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n'abakozi, aho abayobozi bakoresha ubuyobozi mu buryo butanga umusaruro w’inyungu rusange kandi n’abakozi bakuzuza inshingano zabo nta mbogamizi bafite. Kakooza Henry yashimiye komite nyobozi uburyo ifatanya n’umunyamabanga nshingwabikorwa mu micungire y’abakozi akaba ari byo bituma Akarere ka Rwamagana gahora ku isonga. Yavuze ko Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gusana utugari, Kugurira abakozi b’utugari ibikoresho harimo n’imashini ndetse no kubaha za murandasi (internet connection). Yashimiye inama njyanama y’Akarere kuba hari icyo yongereye ku mushahara w’abakozi b’Akarere ndetse ikagira n’uko ifasha urwego rwa DASSO kuzuza neza inshingano zabo. Yavuze ko yishimira ko Akarere ka Rwamagana gahembera ku gihe, ndetse ashimira inzego z’umutekano uburyo zifasha akarere kwesa imihigo. Bwana Kakooza Henry yavuze ko Akarere kiyemeje kugumana umwanya wa mbere mu mihigo, kurushaho kunoza imicungire y’umutungo n'imari bya leta, Gukomeza gusana utugari no kutwagura, guha abakozi bo mu tugari ibikoresho bikenewe ndetse avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi bakora mu nzego z’ibanze bahakore bahishimiye. Kubijyanye n’abahembwe, Kakooza Henry yongeye gushimira abakozi bose ko bakoze neza ariko yongeraho ko iteka mu bakora neza haba harimo abahiga abandi buri igihe.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko kubaka igihugu bigereranywa no kubaka inzu, bityo ashimira buri wese ku itafari rye ashyiraho buri munsi. Yavuze ko kandi muri iyi myaka 3 ishize, mu karere ka Rwamagana hari impinduka nziza zagaragaye mu mikorere n'imikoranire haba ku rwego rw’Akarere, umurenge, Akagari, imidugudu n’amasibo; ari nabyo byatumye Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu kwesa imihigo kikurikiranya. Meya Mbonyumuvunyi akaba yavuze ko ibi byose bitikora kandi ko Meya wenyine cyangwa Komite nyobozi bonyine batabigeraho, ahubwo bituruka ku bufatanye bw’abayobozi, abakozi n’abayoborwa.Agaruka ku mateka no ku mpamvu y’uyu munsi, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko hari igihe cyabayeho umukozi agafatwa nabi ku isi yose, ashimira ubuyobozi bwiza bwahaye agaciro abakozi.