Mu kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu abaturage bakanguriwe kwimakaza indangagaciro zishimangira umuco w'ubutwari mu Rwanda
Kuri uyu wa 01/2/2024 abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu. Ku rwego rw'Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi mw'Intwari byabereye mu Murenge wa Kigabiro bibanzirizwa no gutaha indi mihanda ya kaburimbo ireshya na Km 4.460 yuzujwe mu Mujyi wa Rwamagana.
Mu kiganiro Col. Richard Rwamafigi, uyobora Inkeragutabara mu Ntara y'Iburasirazuba, yibukije ko amateka y'ubutwari adufasha kuzirikana uruhare Intwari z'Igihugu zagize mu guhanga u Rwanda ,kurwagura,kururinda& kuruteza imbere asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kwimakaza indangagaciro zishimangira umuco w'ubutwari mu Rwanda.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abaturage ko umunsi w'Intwari udufasha kuzirikana ubutwari bwaranze Intwari z'u Rwanda n'igihango dufitanye na zo kandi ko dufite inshingano zo gukunda Igihugu,kugira uruhare mu burezi bw'abana, iterambere n'umutekano no gusigasira ibyagezweho.
Umunsi w'Intwari z'Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 30 n'insanganyamatsiko igira iti: "Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu"