Mu muganda usoza ukwezi kwa kane 2019, hatangijwe imirimo yo kubaka urugo mbonezamikurire rwa Rweri ruzubakwa ku bufatanye bw’abaturage n’umuryango “Help a Child”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27/04/2019, mu gihugu hose hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane 2019. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, uyu muganda wakorewe mu kagari ka Rweri ho mu murenge wa Gahengeri. Muri uyu muganda, abawitabiriye batangiye ibikorwa byo kubaka urugo mbonezamikurire rw'abana bato (ECD) muri aka kagari, ruzaba rugizwe n'ibyumba bitatu byiyongeraho n'ibiro bya Kane. Hazubakwa kandi ubwiherero 4(2 bw’abakobwa na 2 bw’abahungu), igikoni kizajya gitekerwamo amafunguro y’abana ndetse hashyirweho n'ibigega byo gufata amazi y’imvura. Uru rugo mbonezamikurire rwa Rweri ruzakomeza kubakwa ku bufatanye bw'abaturage bo mu murenge wa Gahengeri n'umuryango “Help a Child-Rwanda” ubinyujije mu itorero rya EPR, dore ko n’umuyobozi wawo ku rwego rw’isi ariwe Andries Shutinga ndetse na Perezida wa EPR mu Rwanda ariwe Rev. Dr Bataringaya Pascal, bari bifatanyije n’abaturage muri uyu muganda. Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire no gushyiramo ibyangombwa nkenerwa byose nk'ibikinisho n'izindi mfashanyigisho z'abana, bizatwara amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni 20 hatabariwemo uruhare rw'imiganda y'abaturage.
Andries Shutinga, umuyobozi w’umuryango “Help a Child” ku rwego rw’isi yavuze ko yashimishijwe n’uburyo umuganda ukorwa n’uburyo abaturage baba bafite imbaraga kandi babyishimiye, n’ibikorwa bakoze ari iby’agaciro ndetse avuga ko umuganda ari ibanga n’isomo yigiye mu Rwanda azajyana iwabo. Yavuze ko umuganda ari ikimenyetso ko iyo abantu bashyize hamwe bagera kuri byinshi, kandi ko ibi bikwiye kuba isomo ku bantu bose. Andries Shutinga yavuze ko intego yabo nka “Help a Child” ari iyo guteza imbere umwana wese uri munsi y’imyaka 6 kuko byagaragaye ko umwana wanyuze mu rugo mbonezamikurire agira ubwenge n’ubumenyi bihagije, bityo asaba abaturage kuzajya bohereza abana babo mu rugo mbonezamikurire.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko umuganda ari umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo dukomora kuri Perezida Kagame kandi ko kubaka igihugu bisaba umusanzu wa buri wese. Yashimiye umuryango “Help a Child-Rwanda” n'itorero rya EPR, ku kuba baratekereje ndetse bakaniyemeza gushyigikira iki gikorwa cyo kubaka urugo mbonezamikuririre rw’abana kuko nta kintu kiza umuntu yaguha kiruta kuguha uburezi. Yashimiye kandi abaturage bitabiriye uyu muganda, ababwira ko iyo bahuje imbaraga n’ubuyobozi mu muganda nk’uyu, hakorwa ibikorwa by’ingirakamro, abasaba ko mu gihe amashuli azaba yuzuye bazayabungabunga kugira ngo ritangirika kandi bagashyira abana bose mu ishuli. Meya Mbonyumuvunyi yanashimiye abaturage ba Gahengeri uburyo bakomeje kugira uruhare mu kwiyubakira ibiro by’imidugudu, bakitabira gutanga umusanzu wa Mituweli, bagira uturima tw’igikoni, …. Abibutsa ko iyo leta ibonye ibyo bakora nayo ihita itera intambwe nyinshi ikabunganira ikabaha amavuriro, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.
Mu karere ka Rwamagana hasanzwe hari ingo mbonezamikurire 28 zirimo 3 z'icyitegererezo zo ku rwego rwo hejuru, n'izindi 25 ziri ku rwego ruringaniye. Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2018/2019, hakaba harimo kubakwa izindi ngo mbonezamikurire 3.