Mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Muyumbu, Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 yabonetse

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2019, Abayobozi n'abaturage bo mu karere ka Rwamagana bifatanyije mu Kwibuka Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwatanzwe na Mutsindashyaka Vedaste, hagarutswe ku bugome n'ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ku Muyumbu no mu nkengero zaho. Muri uyu muhango Kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 yabonetse, harimo imibiri 10 yabonetse mu murenge wa Muyumbu n'indi 3 yabonetse mu murenge wa Karenge. Minisitiri w'urubyiruko, Rose Mary Mbabazi nawe akaba yari yifatanyije n'abanyarwamagana muri uyu muhango.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Madamu Musabyeyezu Dative uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana, Yavuze ko Ubutumwa bwo Kwibuka butareba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa, ahubwo butureba nk'abanyarwanda twese kugirango dufatanyirize hamwe gukumira icyatuma Jenoside yongera kuba mu Rwanda cyangwa se n'ahandi hose ku isi. Musabyeyezu Dative yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside n'abatarahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abari bari hanze y'igihugu kubera amateka mabi y'igihugu cyacu, bose bagomba gufatanyiriza hamwe kongera kubaka igihugu. Yavuze ko kugirango Ibyo bigerweho ari uko Tugomba kubaka umuntu wacu w'imbere agacya nk'uko uw'inyuma acyeye. Yongeyeho ko niba twifuza kuzaraga abana bacu igihugu cyiza, Tugomba kubiharanira, tukibuka twiga kandi twigisha amateka Urubyiruko rubyiruka kugirango ruzabashe gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe kizaza. Yashimiye ingabo zari Iza RPA inkotanyi zarokoye abicwaga zidahereye kuri bene wabo, ahubwo zireba ubunyarwanda gusa. Yasabye abaturage ko iterambere rigaragara inyuma ku mubiri, rigomba no Kugera ku mutima, buri wese akikuramo ikibi, agahinduka. Yabasabye kandi gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hari abagiheranwe n'agahinda bakeneye guhumurizwa.

Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko kugeza uyu munsi wa none, mu karere ka Rwamagana hari inzibutso za Jenoside 11 zishyinguyemo imibiri 73,594 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (harimo n'abashyinguwe uyu munsi), Kandi ko hakiri indi mibiri myinshi itaraboneka. Yavuze ko Kwibuka ari ngombwa kugirango twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tubasubize agaciro bambuwe. Yongeyeho ko Uyu ari umwanya wo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside, kuko muri 1994 nta wabwiraga undi ngo akomere. Meya Mbonyumuvunyi yanavuze ko Kwibuka ari ngombwa kuko aya ari amateka yacu ntawe tuyasiganya, tugomba kwigiraho, tukigisha Urubyiruko kugira ngo tuzarurage igihugu cyiza, cyubatse Kandi kidadiye. Yijeje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta itazahwema kubashyigikira mu mibereho yabo haba mu kubashakira amacumbi no mu bindi bakenera mu buzima. Yasoje ashimira inkotanyi kuba zaritanze zikagira Abo zirokora ari nako zari zihanganye n'umwanzi.