Mu Murenge wa Gahengeri hatashywe ku mugaragaro urundi rugo mbonezamikurire y'abana bato

Kuri uyu wa 10/11/2023 Umuyobozi w'Akarere wungirije Mme Umutoni Jeanne yafunguye ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire rw'Abana bato rwa Runyinya rwubatswe mu Murenge wa Gahengeri ku bufatanye na Help a Child/Rwanda n'Itorero EPR, rukaba rumaze kwakira abana 202 bo mu tugari turukikije twa Mutamwa, Kanyangese na Rugarama.

Umuyobozi w'Akarere wungirije yashimiye Help a Child/Rwanda na EPR ku ruhare rwabo mu kubaka urugo mbonezamikurire y'abana bato, asaba ababyeyi kurwitabira no kurushyigikira kugira ngo abana baharererwa babeho neza, bakure neza kandi babe ishema ry'umuryango n'amaboko y'Igihugu.

Mu Karere ka Rwamagana hari ingo mbonezamikurire z'abana bato zigera kuri 647 zikaba zitanga serivise mbonezamikurire y'abana bato zikomatanyije zirimo ubuzima no gutegura indyo yuzuye, imirire, isuku n'isukura, gutegura umwana kwiga, kurinda no kurengera umwana n'uburere buboneye.