Mu Murenge wa Nzige hatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2024B
Kuri uyu wa 07/3/2024 Hon. Guverineri w'Intara Pudence Rubingisa ari kumwe ari kumwe n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere, inzego n'abafatanyabikorwa mu buhinzi n'abaturage b'Umurenge wa Nzige mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2024B, haterwa ibyishimbo bikungahaye ku butare mu Kagari ka Rugarama.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yashimiye abahinzi bumvise neza ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro mu gihembwe 2024A anabasaba gukomeza gukurikiza inama bagirwa kugira ngo no muri iki gihembwe 2024B umusaruro uziyongere bityo abanyarwanda bihaze mu biribwa kandi bahaze isoko rihari.
Muri iki gihembwe 2024B mu Karere hateganyijwe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe ku butaka buhuje Ha 16,297 y'ibishyimbo, Ha 418 z'ibigori, Ha 420 z'umuceri, Ha 90 za soya na Ha 40 z'imyumbati.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abahinzi kuzirikana ko iki gihembwe kigira imvura mu gihe kigufi no kwihutisha imirimo yo gutera mu mirima imbuto zatoranyijwe.