Mu nama yahuje Guverineri Mufulukye n’abikorera bo mu karere ka Rwamagana, hashyizweho gahunda ya nkunganire mu isuku
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/02/2018, Guverineri w’intara y’iburasirazuba ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana baganiriye n’abikorera bo mu karere ka Rwamagana. Ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’intara y’Iburasirazuba bikaba byari bigamije kureba uburyo hanozwa isuku ku muhanda wa Kigali- Kayonza, Muri gahunda ya “Nkunganire mu isuku”. Mu bikorwa bizakorwa, harimo gushyira amapave imbere y’amazu y’ubucuruzi n’ayo guturamo akora ku muhanda wa kaburimbo, ndetse no gushyiraho ibiraro byo kwambukiraho.
Guverineri Mufulukye Fred yabwiye abikorera ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije na Reserve force bazatera inkunga abikorera mu gukora ibi bikorwa. Igiciro cyo gushyiraho amapave kikaba ari amafaranga 23,000/m2. Muri aya mafaranga, Umuturage aziyishyurira 10,000/m2 naho Akarere kamwishyurire 13,000/m2 ndetse banamushyirireho darete zifata amapave n’ibiraro byo kwambukiraho ajya iwe. Ahagomba gusanwa hose hakaba hakeneye amafaranga angana na 538,517,121. Uruhare rw’abikorera ni amafaranga angana na 114,485,000 naho uruhare rw’Akarere ni amafaranga 424,032,121. Iyi gahunda yiswe “nkunganire mu isuku” itangiriye ku muhanda wa Kigali – Kayonza ariko ikaba izakomereza no ku yindi mihanda yose yo mu karere.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora akarere ka Rwamagana akaba yasabye abikorera bo mu karere ka Rwamagana ndetse n’abaturage muri rusange, kubyaza umusaruro aya mahirwe ndetse n’ubu bufasha leta ibageneye bityo bakarushaho kugira isuku aho batuye kuko ntahandi babona amapave akorwa ku giciro cya 10,000/m2.
Muri iyi nama kandi, abikorera bashishikarijwe gukora ubucuruzi bwabo mu masaha 24 kuri 24 kuko umutekano uhari ndetse hashyizweho n’irondo ry’umwuga mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo. Umuyobi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba akaba yasabye abikorera gufatanyiriza hamwe n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakigurira imodoka z’irondo n’isuku nibura imwe kuri buri murenge.
Umuhanda wa Kigali-Kayonza usanzwe usanwa ku bufatanye na kampani y’ishoramari mu bwubatsi yitwa “HORIZON Construction”. Ukaba unyura mu nsisiro (centres) z’ubucuruzi zo mu karere ka Rwamagana zitandukanye arizo: Nyagasambu, Kadasumbwa, kwa Karangara, Umujyi wa Rwamagana, I Nsinda ndetse no Kwa Gahiza.