Mu nteko rusange, abaturage bibukijwe kurwanya ihohoterwa, ruswa n'Akarengane
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/11/2021, hirya no hino mu tugari n'imirenge habereye inteko rusange zihuza abayobozi n'abaturage mu rwego rwo gucyemura ibibazo by'abaturage mu ruhame. Ku rwego rw'Akarere, inteko y'abaturage yabereye mu mudugudu wa Rugende, Akagari ka Gishore ho mu Murenge wa Nyakariro. Umushyitsi mukuru muri iyi nteko, akaba yari Bwana Kakooza Henry umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rwamagana wari kumwe na Bwana Muhoza Theogene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro.
Bwana Henry Kakooza Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rwamagana yasabye abaturage baturiye imihanda ko bagomba gufatanya n'ubuyobozi mu kubungabunga iyo mihanda kuko amazi ava Ku bisenge by'amazu yabo ari mu bituma imihanda yangirika. Akaba yasabye ko buri muturage agomba gufata amazi aturuka iwe yirinda kuyohereza mu muhanda cyangwa se mu baturanyi. Yabasabye kandi abaturage kurinda abana bose ihohoterwa baba abana babo bwite ariko bakarinda n'abana b'abaturanyi. Bwana Henry Kakooza yanibukije ababyeyi ko umwana wese afite uburenganzira bwo gushyirwa mu ishuri, yibutsa ababyeyi ko ari inshingano zabo gushyira abana mu ishuri kandi ko utazabyubahiriza azabihanirwa. Yabibukije ko bagomba no kujya batangira Ku gihe amafaranga y'ifunguro ry'abanyeshuri kugira ngo abana bige neza. Aha niho yanahereye abibutsa kujya bagaburira abana babo indyo yuzuye, kugira ngo bagire imikurire myiza. Mu rwego rwo gufatanya mu kwimakaza imiyoborere myiza, Kakooza Henry yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ruswa n'akarengane kandi bakajya batanga amakuru aho babibonye. Hamwe no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, Bwana Henry Kakooza yabwiye abaturage ko kubufatanye bw'Akarere na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi(MINAGRI) haguzwe ibikoresho byo gufasha abaturage kuhira imyaka. Akaba yababwiye ko ushaka kuhira wese yakwegera ubuyobozi bumwegereye bukabimufashamo.
Nyuma yo kugezwaho ubutumwa bukubiye muri gahunda za leta zitandukanye, Abaturage bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo, babaza n'ibibazo bari bafite bicyemurirwa mu ruhame rw'abaturage bose.