Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, ku biro by'Akarere hafunguwe ubukarabiro bugezweho
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17/06/2020, Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z'ubuzima mu Rwanda agamije kurwanya icyorezo cya COVID19 harimo gushishikariza abanyarwanda gukaraba intoki buri gihe, ndetse naho bagiye hose, kuri ubu ku biro by’akarere ka Rwamagana hari ubukarabiro bwagenewe buri wese uhagana, bugezweho.
Ni ubukarabiro bufite umwihariko w’uko iyo wegerejeho intoki amazi yizana, naho amasabune akoreshwa ni asanzwe (ayitwa umuti aba ari maremare) bayishyiramo uje gukaraba akagira aho akanda hakaza utuvungukira, utwo tukaba ari two bakaraba, ubu bukarabiro rusange bwujuje gahunda yo guhana intera ya metero ku bantu bari kumwe, abantu umunani bashobora gukarabiri rimwe, hakiyongeraho ko abafite ubumuga cyangwa abana nabo bafite ahabo bakarabira.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yemeza ko bazakomeza kureshya abafatanyabikorwa kugirango hubakwe ubukarabiro rusange bwinshi.
Ubu bukarabiro rusange bwubatswe n’abafatanyabikorwa ba SNV mu mushinga baterwa inkunga na USAID Isuku Iwacu, burangiye kubakwa mu byumweru bibiri butwaye arenga miliyoni eshanu z’amanyarwanda.
Hirya no hino mu karere ka Rwamagana, hari ahandi usanga ibikorwa byo kubaka ubukarabiro rusange urugero ni nko ku kigo cy'urubyiruko, ahazwi ku izina rya "Yego center I Rwamagana.