Muhazi: Hibutswe Abatutsi bishwe n’abaroshywe mu kiyaga cya Muhazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 8
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Muhazi habereye umuhango wo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse n’abo interahamwe zaroshye mu kiyaga cya Muhazi. Muri uru rwibutso, hari haruhukiyemo abantu 9,009; uyu munsi hakaba hashyinguwemo n’abandi 8 bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Usibye aba bashyinguye aha, hari n’abandi benshi interahamwe zaroshye mu kiyaga cya Muhazi gihana imbibi n’uyu murenge.
Mu buhamya bwatanzwe na Katarigamba Alphonse warokokeye muri uyu murenge ndetse n’ubwatanzwe na Ignace Mulisa wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu munsi, bose bagaragaje uburyo abatutsi b’I Kabare no mu murenge wa Muhazi muri rusange bishwe urw’agashinyaguro kandi bakicwa n’abari bafite inshingano zo kubarengera barimo abayobozi babi bariho icyo gihe n’abajenderume (Gents d’Armerie). Ubuhamya bwanagaragaje uburyo interahamwe zohereye mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi imbaga nini y’abatutsi.
Madamu Musabyeyezu Dative, Perezidente wa Ibuka mu karere ka Rwamagana, yashimiye by’umwihariko ingabo zari iza RPF zumviye ijwi ry’Imana yazikoresheje bityo zikagira abo zirokora. Yashimiye leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye kubaka uwarokotse Jenoside, ikamwitaho, ikamuhumuriza kugeza aho ageze uyu munsi. Madamu Musabyeyezu yasabye abacitse ku icumu gufata ihumure bahawe n’inkotanyi nk’igihango kandi bagaha agaciro urukundo n’ubwitange byaziranze, bikababera urugero. Yasabye kandi abagize uruhare muri Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yayo gusohora ikibi kibarimo, bityo bagafatanya n’abandi banyarwanda kwiyubaka no kubaka igihugu. Perezidente wa Ibuka yasabye abari aho ko buri wese yakoresha imbaraga n’ubushobozi afite kugira ngo mu mwaka utaha wa 2019, urwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi ruzabe rwarangije kubakwa. Uru rwibutso rurimo kubakwa, rukazuzura rutwaye miliyoni 42 z'amafaranga y'u Rwanda.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab, uyobora Akarere ka Rwamagana, nawe yavuze ko kwibuka ari n’umwanya wo gushimira ingabo zari iza RPF Inkotanyi ku mbaraga nyinshi n’ubwitange zagize kugirango Jenoside ihagarare mu gihe isi yose yari yaterereranye u Rwanda. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage guhora bibuka kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka yacu, bikaba ari nayo n’inzira yo gufata mu mugongo abacitse ku icumu, gusubiza agaciro abacu bishwe ndetse no kubumbatira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda. Mu gusoza, Meya Mbonyumuvunyi yasabye umuntu wese waba azi ahaba harajugunywe umubiri w’uwishwe muri Jenoside ko yatanga ayo makuru kuko nawe bizamuruhura bigafasha n’abacitse ku icumu.
Muri uyu muhango hakaba hanatanzwe ikiganiro ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ikiganiro cyatanzwe na Col Mukasa Cyubahiro. Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bahagarariye inzego z’umutekano, ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, Abarokokeye mu murenge wa Muhazi no mu nkengero zaho, Abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muhazi ndetse n’abaturage b’uyu murenge muri rusange.