Munyiginya: Barashima ibyiza by'Umushinga RESTORE

Kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije n'Ubuyobozi bwa BRALIRWA na Ripple Effect mu gikorwa cyo gusoza Umushinga RESTORE, umaze umwaka utanga amahugurwa agamije kwiteza imbere mu Murenge wa Munyiginya. Amahugurwa yatanzwe arimo ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ishoramari n’icungamungo, uburinganire, kurwanya ihohoterwa , n’imirire myiza.
 

Abaturage batanze ubuhamya uburyo amahugurwa y’umushinga RESTORE yabafishije kwiteza imbere ubu bakaba bari gukora ubuhinzi n'ubworozi bubaha inyungu ndetse bakaba barashoye imari mu mishinga irimo ubucuruzi n'ubuidozi.

Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Bwana Laurent Munyankusi yasabye abahuguwe mu mushinga RESTORE kubakira ku byo babonye bakavugurura ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi bakora kuko aribwo buryo bazakomeza kubonamo inyungu.

Mme Rosette Mutoni, wari uhagarariye BRALIRWA yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ku buryo bwakiriye BRALIRWA n’bandi bafatanyabikorwa bakoranye.
Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage bahuguwe mu mushinga RESTORE gukomereza aho, bakiteza imbere. Yashimiye BRALIRWA na Ripple Effect yahuguye abari abagenerwabikorwa b'uwo mushinga , ubu bakaba bagaragaza impinduka nziza.