Munyiginya: Hazirikanwe uruhare umugore wo mu cyaro agira mu iterambere rirambye ry'Umuryango n'Igihugu

Kuri uyu wa 15Ukwakira 2025 mu Karere kimwe n'ahandi mu Rwanda n'Isi muri rusange hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, hazirikanwa uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’Umuryango n'Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw'Agaciro". Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne ari kumwe na Visiperezida W'Inama Njyanama y'Akarere n'abandi bajyanama bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Munyiginya mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro wahujwe no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa, ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ndi Umukobwa, Ndi uw'agaciro".

Abaturage muri rusange n'abagore bo mu cyaro bakanguriwe guharanira kugira Umuryango ushoboye kandi uteye imbere, gukora ubuhinzi n'ubworozi by'umwuga, gukorana n'ibigo by'imari no gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo, kwita ku bana no gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Joyce Ngandege yatanze ubuhamya bw'uburyo mu mwaka wa 2019 yatangiye gukorana na banki agakora imigati n'abakozi 4 ariko ubu afite abakozi 60 bahoraho n'isoko yari afite mu Murenge wa Muyumbu na Masaka rikaba ryaragutse kuko uruganda rwa Bakers World rufite isoko mu gihugu hose, akagira inama abandi bagore kwitinyuka no kubyaza umusaruro imiyoborere myiza y'Igihugu cy'u Rwanda ku gaciro yasubije umugore na we akamenya ko afite ubushobozi bwo gufatanya n'umugabo gukora no kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  yijeje abaturage ko Ubuyobozi bw'Akarere buzirikana uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu iterambere rirambye kandi ko buzakomeza gushyigikira ubufatanye bw'umugore n'umugabo mu guteza imbere umuryango n'Igihugu no gukuraho inzitizi bagira.

Uyu munsi wahujwe no gushimira abagore bagize uruhare mu iterambere ry'umugore wo mu cyaro no guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, abana b'abakobwa bahabwa ibikoresho by'ishuri n'imiryango y'amikoro macye iraremerwa kugira ngo yiteze imbere.