Musha: Meya Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije n’abaturage ba Musha mu nteko rusange, abakemurira ibibazo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/04/2018, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije mu nteko rusange n’abaturage bo mu tugari tubiri two mu murenge wa Musha abagezaho impanuro zikubiye muri gahunda za leta zitandukanye ndetse anabakemurira ibibazo. Muri uru ruzinduko, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yabanje kwifatanya n’abaturage bo mu kagari ka Musha Nyuma akurikizaho inteko yo mu kagari ka Kagarama.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bo muri utu tugari twombi, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yongeye gusaba abaturage gukomeza kurushaho kurangwa n’isuku aho bari hose, Gukunda umurimo no gukora cyane kugira ngo bateze imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange, Kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki bukagendana n’igihe tugezemo kugirango n’umusaruro wiyongere,Kujya bizigamira mu mafaranga yose baba binjije ndetse no gutangira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 hakiri kare kugira ngo bazabashe gutangira kwivuza guhera mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwakawa 2018. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bafasha abakozi b’irondo ry’umwuga kuzuza inshingano zabo. Aha akaba yabasabye kujya batanga umusanzu w’irondo ry’umwuga ku gihe kugira ngo n’abakozi b’irondo bahemberwe ku gihe bityo babakorere akazi bishimye.
Muri izi nteko z’uyu munsi, abaturage baganirijwe kuri gahunda ya leta yo kubunganira mu buhinzi izwi ku izina rya “Smart Nkunganire”, ndetse banashishikarizwa gutanga umusoro w’ubutaka, umusoro ku nyungu ndetse n’ipatanti. Muri izi nteko zombi kandi umuyobozi akaba yakiriye ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage ndetse anabikemurira mu ruhame afatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musha ndetse n’ubw’utugari twombi. Nyuma y’uko abaturage b’Akagari ka Kagarama bamugejejeho icyifuzo cyo kugeza umuriro mu biro by’Akagari kabo, Meya Mbonyumuvunyi yawubemereye ndetse n’ibikoresho bikaba bihari bakaba bahawe n’abatekinisiye bazawushyiramo.