Mwulire: Guverineri Mufulukye yifatanyije n’Abanyarwamagana mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe I Mwulire, Hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 24
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/04/2018, Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Prof Dusingizemungu Jean Pierre, abahagarariye inzego z’umutekano n’abagize komite nyobozi y’Akarere ka Rwamagana bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi biciwe ku gasozi ka Mwulire. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rushyinguyemo imibiri 26 851 harimo n’imibiri 24 yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi.
Ubuhamya bwatanzwe na Iturere Liliose warokokeye kuri aka gasozi ka Mwulire ndetse n’ubwatanzwe na Mutunzi Emile wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire bwagaragaje ubutwari bw’Abatutsi biciwe I Mwulire n’uburyo bagerageje kwirwanaho mu gihe cy’ibyumweru 2 byose bahanganye n’interahamwe zaturukaga imihanda yose, nyuma bakaza kunanizwa n’imbunda z’abasirikare ba leta mbi yari iriho icyo gihe maze ku itariki ya 18/04/1994 ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro.
Mu butumwa bwahatangiwe, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Prof Dusingizemungu Jean Pierre yashimye imbaraga z’umutima abacitse ku icumu bagaragaje kandi nanubu bakigaragaza, izi ngufu zikaba ari nazo zabafashije gukunda cyane ubuzima bwa buri wese muri rusange no kutihorera; abasaba no kuzikomezanya bakiyubaka bityo bakanubaka igihugu cyasenywe na Jenoside, bakarwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ariyo yose. Yasabye ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, hazarebwa uburyo hazajya hibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko kugeza ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka. Mu bindi, Prof Dusingizemungu yasabye ko kuba urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rubitse amateka akomeye bikwiye ko rwashyirwa ku rundi rwego, umuhanda ujyayo ugakorwa neza kandi n’Abacitse ku icumu badafite amacumbi bagashakirwa aho kuba.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab wabanje kwihanganisha no guhumuriza abacitse ku icumu, yabwiye abari aho ko kwibuka ari iby’Abanyarwanda bose ndetse asaba abari aho ko bakwiye kwigira ku butwari bwaranze Inzirakarengane ziciwe I Mwulire zabanje kwirwanaho bityo buri wese akirinda kuba ikigwari. Meya Mbonyumuvunyi yashimiye ubutwari n’ubwityange bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagize abo zirokora, zikubaka igihugu bundi bushya, bityo tukaba tubasha kwibuka. Ku byifuzo byagaragajwe, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’ikigega cy’abacitse ku icumu (FARG) bagerageza gushakira abacitse ku icumu aho kuba ari nayo mpamvu muri uyu mwaka harimo kubakwa amazu 48 agenewe abacitse ku icumu. Ku kijyanye n’umuhanda ujya ku rwibutso, Meya Mbonyumuvunyi akaba yavuze ko umwaka utaha tuzagera mu gihe cyo kwibuka warakozwe neza.
Guverineri Mufulukye Fred, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, nawe yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anashimira abagize uruhare mu guhagarika Jenoside barangajwe imbere na Perezida Kagame Paul wari uyoboye urugamba rw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Nyuma yo kunenga no kugaya ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa, Guverineri Mufulukye yabwiye abari aho ko buri wese akwiye gukuramo isomo ry’uko ubugome budatsinda. Yasabye abaturage kujya bahora bibuka abishwe muri Jenoside kuko ari amaboko igihugu cyatakaje ndetse bakanakumira ikintu cyose cyazana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda.