#OpenDay-Rwamagana: Hasojwe imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu ribera ku kibuga cya Polisi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/06/2018, mu kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, Habereye umuhango wo gusoza imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu (3) kuko ryatangiye ku wa gatatu tariki ya 06/06/2018. Iri murikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere, mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibibakorerwa ndetse no kumenyekanisha ibikorerwa mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana, Jean de Dieu Rurangirwa, Abahagarariye inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko iri murikagurisha ryateguwe ku nyungu z’abaturage nk’abagenerwa bikorwa mu rwego rwo kubagaragariza ibibakorerwa. Meya Mbonyumuvunyi yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye aka karere n’abahagenda. Meya Mbonyumuvunyi akaba yabasabye gukomeza ubu bufatanye kugira ngo Akarere ka Rwamagana kazakomeze kugumana umwanya wa mbere mu kwesa imihigo nk’uko babikoze mu mwaka w’imihigo wa 2016/2017, bigatuma akarere ka Rwamagana kaba aka mbere mu kwesa neza imihigo yari yarahizwe.
Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean de Dieu Rurarangirwa yashimiye abafatanyabikorwa ku bikorwa bagaragaje ndetse anababwira ko no ku rwego rw’igihugu imirimo bakora igaragara kandi ihabwa agaciro. Minisitiri Rurangirwa yasabye aba bafatanyabikorwa kongera imbaraga no gukaza umurego mu bikorwa bakora mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bihari birimo guhanga imirimo ku rubyiruko, abaturage badafite ubwiherero, ahakirangwa umwanda n’ibindi bibangamiye umudendezo w’abaturage. Minisitiri Rurangirwa yanabasabye kurushaho gukorana hagati yabo ndetse no gushaka abandi bafatanyabikorwa bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kandi ko na leta muri rusange izabibafashamo. 
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana rigizwe n’abanyamuryango 128 harimo imiryango mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu ikorera muri aka karere. Mu gusoza iri murikabikorwa, hakaba hashimiwe abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa ryaryo ndetse n’abaryitabiriye bose.