Rubona: Umuyobozi w'Akarere yashimye urwego abaturage bagezeho bikemurira ibibazo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30/9/2025 mu Mirenge yose y'Akarere abaturage bateraniye mu nteko rusange z'abaturage. Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n'abandi bayobozi bifatanyije n'abatuye Akagari ka Nawe ho mu Murenge wa Rubona.

Muri izi nteko z'abaturage abafite ibyifuzo n'ibibazo babigejeje ku bayobozi banafatanya kubikemura. Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage b'Umurenge wa Rubona kuri gahunda igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yiswe “Magirirane mu Isibo”; aho batizanya imbaraga mu kubakira abaturanyi babo badafite inzu, ubwiherero n'ibikoni. Umuyobozi w'Akarere kandi yashimye ko ibibazo babajije muri iyi neko bigaragaza ko bifuza iterambere n'ibikorwaremezo.

Muri izi nteko, abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha, kwihutisha imirimo y'igihembwe cy'ihinga 2026A no guhinga ubutaka bwose bwafasha kongera umusaruro, kwita ku burezi bw'abana no kujyana ku ishuri abagomba kuba bari kwiga ndetse banakangurirwa ibyiza by'ubwisungane mu kwivuza (mituweli).