Rwamagana: Abagabo bane bari bamaze iminsi 3 baragwiriwe n’ikirombe bakuwemo ari bazima

Kuri uyu wa gata tariki ya 03/04/2018, ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Mwulire batabaye abagabo bane bari baragwiriwe n’ikirombe maze ku bw’amahirwe babakuramo ari bazima. Aba bagabo basanzwe bakorera kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Pella, bakaba baragwiriwe n’ikirombe kuwa gatandatu tariki ya 31/03/2018, ahagana saa 10h40’ bivuga ko bari bamaze iminsi 3 bari munsi y’ikirombe.

 

Nyuma yo kubakuramo ari bazima, aba bagabo bane aribo: Gatambara Laurent w’imyaka 26, Gasigwa Gilbert w’imyaka 23, Munyampenda Jean Marie Vianney w’imyaka 18 na Banguyeneza Jean D’amour w’imyaka 22; bakaba bahise bagezwa ku bitaro by’intara bya Rwamagana mu buryo bwihuse, aho barimo gukurikiranwa n’abaganga. Undi wagejejwe kwa muganga ni Eng Peter SLABBERT akaba yari yagize ikibazo cyo kubura umwuka nyuma yo kwitanga ashakisha uko yatabara bagenzi be.

 

Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro by’intara bya Rwamagana, yavuze ko bijyanye n’ubufasha bamaze guhabwa, ubuzima bwabo bujyenda bumera neza kandi ko nta kibazo gikomeye cyane bakuye munsi y’ikirombe. Dr Muhire  akomeza avuga ko mu butabazi bw’ibanze bakorewe harimo guhabwa umwuka wo guhumeka dore bari bawukeneye cyane, bahabwa kandi n’isukari yo mu maraso kuko bari bamaze igihe batarya ndetse bakaba barakorerwa n’ibindi bizamini by’ubuzima binyuranye mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.

 

Meya Mbonyumuvunyi Radjab nawe wakurikiraniye hafi iki kibazo kuva kuwa gatandatu kikimara kuba, yashimiye ubufatanye bw’abaturage bo mu murenge wa Mwulire muri rusange ndetse n’abakozi ba kampani ya Pella by’umwihariko, uburyo bashyize hamwe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gutabara bagenzi babo bari bagwiriwe n’ikirombe. Aba baturage, bakaba barasimburanaga kwinjira mu kirombe mu rwego rwo kujya gushakisha abo cyari cyagwiriye; nyuma y’igihe runaka abandi bakabasimbura, gutyo gutyo.

 

Kampani ya Pella isanzwe ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe byo mu mirenge ya Musha na Mwulire ho mu karere ka Rwamagana. Ikibazo cyabaye kikaba ari impanuka y’akazi.