Kuri uyu wa kane tariki ya 28/06/2018, mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba habereye ibiganiro byahuje abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rigizwe n’abahoze ari abayobozi mu nzego za leta ndetse n’abayobozi bayoboye muri iki gihe cya none. Ibi biganiro bikaba byari byanitabiriowe na Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Muhire Louis Antoine ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.
Afungura ibi biganiro, Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana wanatanze ikiganiro ku miterere y’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’inshingano zaryo, yabwiye abahoze ari bayobozi ko n’ubu bakiri bo kuko abaturage babiyumvamo cyane kandi bakibafitiye icyizere. Yabibukije ko u Rwanda rukiri igihugu cyabo kandi ko kuruteza imbere ari inshingano ya buri wese, Bityo abasaba ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na Ndi umunyarwanda bakwiye kuzigira izabo. Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko nta terambere ryagerwaho ubuyobozi buriho budafatanyije n’ubwabubanjirije. Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse ku bibazo bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge harimo: imanza za Gacaca zitararangizwa kubera impamvu zitandukanye, kuba hakiri imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ndetse no kuba hari abakoze ibyaha bya Jenoside bakarangiza ibihano bagomba gusubizwa mu buzima busanzwe bityo bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Muhire Louis Antoine watanze ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, yabwiye abitaririye iyi gahunda ko Iterambere ryose rishingiye kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda kuko u Rwanda rudashobora gutera imbere mu gihe cyose Abanyarwanda batunze ubumwe. Nk’uko iri huriro rihuza abahoze ari abayobozi mu nzego za leta ndetse n’abazirimo muri iki gihe, Komiseri Muhire yababwiye ko umuyobozi wacengewe n’ubunyarwanda agomba kuba azi amateka y’igihugu cye, aharanira ko abanyarwanda bose baba umwe kandi akabibera intangarugero. Yasabye abahoze ari abayobozi gufasha abayobozi bariho ubu, bakirinda kubavangira no kubabera intaza, bakabagezaho amakuru y’ingirakamaro yatuma igihugu gitera imbere, bakavugisha ukuri kuko kubohora, bakiyemeza kwitangira igihugu kugira ngo gitere imbere, bakirinda kugambanira igihugu kandi abayobozi n’abo basimbuye bakirinda ruswa n’ibindi bitesha ubunyangamugayo. Komiseri Muhire yavuze ko iyo umuntu asobanukiwe neza gahunda ya “Ndi umunyarwanda” aba umurinzi w’igihango ariko iyo atayumva ashobora kuba mubi kurusha inyamaswa; Bityo asaba ko abagize ihuriro bagira inyigo yihariye n’iteganyabikorwa by’uburyo bazajya bacyemura ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.
Abahoze mu nzego z’ubuyobozi za leta bitabiriye ibi biganiro bashimiye intabwe Abanyarwanda bagezeho mu birebana n'ubumwe n'ubwiyunge, bashima imikoranire myiza igaragara mu karere ka Rwamagana yanatumye aka karere kaza ku isonga mu kwesa imihigo ndetse biyemeza kurushaho gukomera ku bunyarwanda kandi bagaharanira ishema ry’u Rwanda no gukomeza kugira uruhare mu kurinda igihugu, kwihatira kumenya amateka y’igihugu cy’u Rwanda no gusigasira ubusugire bwacyo. Abitabiriye ibi biganiro biyemeje ko buri wese agiye gukora ibishoboka kugira ngo imanza za Gacaca zirangizwe.