Rwamagana: Abagize inama njyanama y’Akarere basuye imirenge muri gahunda bise “Njyanama Mu Baturage”
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/02/2018, abajyanama bagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana basubukuye gahunda yabo yo gusura imirenge mu rwego rwo kuganira n’abagize inama njyanama z’imirenge n’utugari ndetse no kuganira n’abaturage hagamijwe kubatega amatwi no kubakemurira ibibazo. Ibi bikaba birimo gukorwa muri gahunda bise Njyanama Mu Baturage (Njyanama Outreach ).
Ubwo yaganiraga n’abagize inama njyanama y’umurenge wa Mwulire ndetse n’iz’utugari tuwugize, Bwana Kabagamba Wilson, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana; yabibukije inshingano nyamukuru z’abagize inama njyanama zirimo: Gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, Kuzuzanya n’ubuyobozi bwite bw’inzego zihari no kujya inama nazo mu gihe hari ibitagenda ndetse no kwegera abaturage babatoye bakabatega amatwi kandi bakabakemurira ibibazo. Bwana Kabagamba Wilson yanibukije aba bajyanama ko abagize inama njyanama bagomba gufata ibyemezo bigamije guteza imbere urwego bakoreraho cyangwa bahagarariye.
Ibindi biagniro byatanzwe ni ibijyanye no kurwanya umwanda ndetse no gukomeza gukangurira abaturage kugira isuku mu bikorwa byabo bya buri munsi, Kwishakamo ibisubizo hagamijwe kwikemurira ibibazo aho bishoboka, Kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’uruhare rw’inama njyanama mu iterambere ry’igihugu muri rusange. Abajyanama b’imirenge n’utugari, bahawe umwanya uhagije batanga ibitekerezo bigamije kubaka igihugu ndetse banakora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye abaturage bahagarariye bagiye babatuma.
Nyuma yo kuganira n’abagize inama njyanama z’imirenge n’utugari, abajyanama b’Akarere basuye abaturage, aho baganiriye nabo mu nteko rusange; babatega amatwi ndetse babakemurira ibibazo bafatanyije n’inzego zubuyobozi bwitwe bw’Akagari, Umurenge n’Akarere.
Nk’uko Akarere ka Rwamagana kagizwe n’imirenge 14; Iyi gahunda yabanje gukorerwa mu mirenge 7 ariyo: Fumbwe, Karenge, Munyaga, Nzige, Rubona, Nyakaliro na Gishali. Uyu munsi, ikaba yakorewe mu mirenge 7 yari isigaye ariyo: Munyiginya, Muyumbu, Mwulire, Musha, Muhazi, Kigabiro na Gahengeri. Iyi gahunda yari yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ubw’imirenge yasuwe n’abahagarariye inzego z’umutekano.