Kuri uyu wa kane tariki ya 10/05/2018, abayobozi n’abanyeshuli bo muri kaminuza y’abalayiki b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (UNILAK) bifatanyije n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’akarere n’abahagarariye inzego z’umutekano mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri uyu muhango, abawitabiriye bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza rugera ku rwibutso ruri imbere ya kiliziya ya Rwamagana, aho bunamiye bakanashyira indabo ku mva iruhukiyemo abishwe muri Jenoside. Ibiganiro n’ubutumwa bw’abayobozi batandukanye bikaba byakomereje ku cyicaro cy’iyi kaminuza.
Richard Niyonkuru, ni umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri iyi kaminuza ya UNILAK akaba yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ukugira ngo urubyiruko rumenye amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamenye ibimaze gukorwa kugira ngo Abanyarwanda babe barongeye kubana neza ndetse nabo nk’abayobozi b’ejo hazaza bazabungabunge ubumwe bw’abanyarwanda mu gihe kizaza banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Richard Niyonkuru yavuze ko Kaminuza ya UNILAK inakangurira abanyeshuli n’abarimu gukora ubushakashatsi no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika ubuhamya ndetse ko ugaragaje ko afite icyo gitekerezo wese bamushyigikira.
Mu butumwa bahawe n'umuyobozi wAkarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Bwana Mudaheranwa Regis yasabye abanyeshuri bo muri kaminuza ya UNILAK- Ishami rya Rwamgana kugira uruhare mu kurwanya abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Visi Meya Mudaheranwa yibukije urubyiruko amwe mu mateka yaranze u Rwanda ndetse n’uburyo bamwe mu bayobozi bariho muri repubulika ya mbere n’iya kabili bakoze amakosa akabije yo kwica Abanyarwanda, abasaba ko ubutumwa bahawe bajya babwigisha n’ababyeyi babo mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.