Rwamagana: Abitabiriye Marathon yabereye I Rwamagana bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge
Kuri iki cyumweru tariki ya 18 /02/2018, mu karere ka Rwamagana habereye amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, aho abayitabiriye basiganwaga mu birometero 42 (Full Marathon), 21 Km (Half Marathon) ndetse na siporo yo kwishimisha no kubungabunga ubuzima (10Km & 7Km of Run for Fun). Aya marushanwa azwi ku izina rya Rwanda Challenge Marathon, akaba yarateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umufatanyabikorwa wako mu iterambere MSAADA (NGO).
Mu butumwa bwahatangiwe, abayobozi bakaba basabye abaturage bose n'urubyiruko by’umwihariko gufata iyambere bakarwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza habo n’ah’igiuhugu muri rusange. Mu bayobozi bari bahari harimo: Guverineri w’intara y’iburasirazuba ariwe Bwana Mufulukye Fred, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko ariwe Bwana Bigirimana Emmanuel, Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rwamagana na Kayonza Lt Col Rwasanyi Sam, Uwungirije umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba C/SP Francis Muheto ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri(RAF) ariwe Mubirigi Fidele.
Nyuma yo gusaganwa, Dore uko barushanyijwe:
A. Mu basiganwa mu birometero 21 (½ Marathon)
I. Abagore:
1. Yankurije Maritha (APR)
2. Iranzi Celine (APR)
3. Ntahobavukira Francine
4. Niyirora Primitive
5. Dushimimana Claudine
II. Abagabo:
1. Gakuru David (Rutsiro)
2. Nizeyimana Alexis (APR)
3. Myasiro Jean Marie Vianney (Huye)
4. Hakizimana John (APR)
5. Nzirorera Joseph (APR)
B. Mu basiganwa mu birometero 42 (Full Marathon)
I. Abagore:
1. Nyirahabimana Jeneth (Gicumbi)
2. Nyirarangwa Mediatrice
3. Musabimana Janviere
4. Uwimana Jeanette
5. Nyirabagenzi Solange (Rwamagana)
II. Abagabo:
1. Dushimumukiza Thomas (Rutsiro)
2. Shyaka Olivier (Rulindo)
3. Dushimimana Gilbert (Bugesera)
4. Ndagijimana Enock (Police)
5. Uwukiza Marcel (Gicumbi)
Aya masiganwa yari abaye ku nshuro yayo ya 8, akaba yitabiriwe ku buryo bushimishije kuko mu basiganwa mu birometero 42, hitabiriye 57 barimo abagore 9 n’abagabo 43. Mu basiganwa mu birometero 21, hitabiriye 190 barimo abagore 52 n’abagabo 138. Mu bakoze siporo yo kwishimisha no kubungabunga ubuzima bisanzwe harimo abasinywaga mu birometero 10, aho hitabiriye 73 barimo abagore 24 n’abagabo 49. Mu birometero 7; abasiganwa barengaga 700. Bose hamwe bakaba barengaga 1,020. Hitabiriye kandi abanyamahanga baturutse muri Amerika, Ubwongereza na Kenya.