Rwamagana: Guverineri Mufulukye yashyikirije inzu utishoboye wubakiwe na Polisi, anakemura ibibazo by'abaturage

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/06/2018, Guverineri w'intara y'iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi mu ntara y'iburasirazuba, CP Rangira Jean Bosco ndetse na Meya Mbonyumuvunyi Radjab bashyikirije umukecuru utishoboye witwa Mukabarinda concilia inzu yubakiwe na Polisi y'igihugu. Nyuma y'iki gikorwa, aba bayobozi bifatanyije n'abaturage no mu murenge wa Nyakariro mu nteko rusange yabereye mu kagari ka Gatare,  Umudugudu wa Gatare.
Mu ijambo ry'ikaze, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Polisi y'u Rwanda uburyo ikomeje kugeza ibikorwa by'iterambere n'imibereho myiza ku baturage batuye mu kagari ka Gatare kuko n'umwaka ushize Polisi yacaniye ingo 108 inabagezaho amavomero 3 y'amazi meza. Uyu mwaka wa 2018, Polisi ikaba yarubakiye Mukabarinda concilia. 
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y'iburasirazuba, CP Rangira Jean Bosco,  yashimiye abaturage bo mu murenge wa Nyakariro uburyo bakorana na Polisi y'igihugu mu kubungabunga umutekano w'abantu n'ibyabo. Yabasabye gukomereza muri uwo murongo, bagakumira ibyaha mu midugudu, utugari n'umurenge wabo muri rusange. 
Guverineri Mufulukye Fred yashimiye aba baturage ku isuku yabonye aho yagiye anyura ndetse n'uburyo bitabira umurimo. Yabasabye kwitura Perezida Kagame ibyiza abagezaho barwanya ibiyobyabwenge, bagira uruhare mu kungabunga umutekano, bagira isuku n'ubwiherero bwujuje ibisabwa, bashyira abana bose mu ishuli kandi bakarwanya Malariya n'izindi ndwara. Guverineri Mufulukye yashishikarije abaturage gushyingirwa byemewe n'amategeko, kwandikisha abana babo mu bitabo by'irangamimerere no kubarinda imirimo ivunanye.