Rwamagana: Habaye amarushanwa y'imikino ngororamubiri yahuje Abafite ubumuga bo mu ntara y'Iburasirazuba

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/04/2018, Mu rwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw'i Rwamagana habereye amarushanwa y'imikino ngororamubiri (Athletisme) yahuje abafite ubumuga bo mu turere tugize intara y'iburasirazuba. Aya marushanwa akaba yarateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikino y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

 

Muri ayo marushanwa hari harimo: Kwiruka basiganwa: 100m, 200m, 400m, 800m na 1.500m; Gutera umuhunda (Javelot) ndetse no gutera intosho cyangwa se ingasire (Poids ou Disque). Aya marushanwa yitabiriwe n'abafite ubumuga bo mu turere dutandukanye harimo: Kirehe, Ngoma, Kayonza n'Akarere ka Rwamagana ari nako kayakiriye.

 

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya marushanwa, Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana yashimiye ubuyobozi bw'inama y'igihugu y'abafite ubumuga (NCPD) kuba idahwema gushakisha no guharaniranira ikintu cyose cyatuma abafite ubumuga bava mu bwigunge, bagatera imbere kandi bakagira n'imibereho myiza. Meya Mbonyumuvunyi yanashimiye abafite ubumuga ku ruhare bagira mu iterambere ry'igihugu, ababwira ko leta y'ubumwe ibizi kandi ibibashimira. Yaboneyeho gusaba abari aho kubona ko abafite ubumuga nabo bashoboye kandi ko bagira umumaro ukomeye mu kubaka igihugu no kugihesha ishema mu ruhando rw'ibindi bihugu.

 

Aya marushanwa yateguwe na Komite y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga (National Paralympic Committee of Rwanda). Abatsinze bakaba bazitabira amarushanwa y'imikino ngororamubiri y'abafite ubumuga ku rwego rw'igihugu.