Rwamagana: Habaye inama isanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, yemeza ingengo y’amari y’umwaka wa 2018/2019

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/06/2018, mu cyuma cy’inama cy’intara y’iburasirazuba habereye inama isanzwe y’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, ikaba yari iyobowe na Bwana Kabagamba Wilson akaba ari nawe Perezida w’inama Njyanama y’Akarere  ka Rwamagana. Iyi nama kandi ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo bya leta bitandukanye ndetse n’abayobozi b’amashami y’imirimo ku karere. 
Ku murongo w’ibyigwa, abitabiriye iyi nama bize ku ngingo zikurikira kandi banazifataho ibyemezo. Muri izo ngingo harimo:
1. Gusoma, gusesengura no kwemeza inyandiko mvugo y’inama y’abagize inama Njyanama y’igihembwe gishize
2. Kurebera hamwe no gusesengura raporo z’igihembwe zirimo: 
➡Raporo ya Biro y’inama Njyanama
➡Raporo za Komisiyo zose
➡Raporo ya Komite ngenzuzi
➡Raporo ivunaguye y’abajyanama babiri y’ihariye irebana n’ibyagezweho mu mirenge bahagarariye ndetse n’ibibazo bigihari bikeneye gukemurwa mu buryo bwihuse.
➡Raporo ya Komite Nyobozi ku byakozwe mu mezi 6 ashize
➡Raporo y’imikoreshereze y’imari y’Akarere ka Rwamagana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018
3. Kugezwaho ingengo y’imari y’Akarere ka Rwamagana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, kuyisesengura no kuyemeza.