Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 24/06/2018, Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Bwana Mufulukye Fred, ari kumwe na Meya Mbonyumuvunyi Radjab, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana muri rusange bitabiriye siporo ya bose mu rwego rwo guharanira kugira ubuzima bwiza. Abitabiriye iki gikorwa bakaba bakoze siporo yo kwiruka, aho bahereye kuri sitation ya SP haruguru gato ya AVEGA Rwamagana, bazenguruka ahitwa muri arête imbere y’ibitaro by’intara bya Rwamagana, banyura Buswahilini no kuri sitasiyo Merezi, hanyuma basoreza ku biro by’intara y’iburasirazuba ari naho habereye indi myitozo ngororamubiri. Uru rugendo bakoze rukaba rugera ku birometero 6, naho abitabiriye iyi siporo bakaba barenga 800.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi siporo, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, yabibukije ko kugira ngo ugire akazi ukora kaguteza imbere bisaba ko uba ufite ubuzima buzira umuze kandi ko siporo ari imwe mu ntwaro zo kurinda ubuzima, tukirinda indwara zinyuranye. Yakomeje abwira abaturage ko mu Rwanda tugenda twugariza n’indwara zikomoka ahanini ku mafunguro dufata zirimo Diyabeti ndetse n’umuvuduko w’amaraso kandi ko inzira yo kuzirinda ari iyo gukora siporo kuko umuntu ukora siporo aba afite amahirwe menshi yo kutarwara Diyabeti, umuvuduko w’amaraso, imitsi, umugongo, n’izindi ndwara zitandukanye. Meya Mbonyumuvunyi yanabwiye aba baturage ko izi ndwara iyo tuzirinze neza bitugirira akamaro ubwacu n’imiryango yacu ariko bikanazamura n’ubukungu bw’igihugu kuko kuzivuza bitwara amafaranga menshi ku bazirwaye ndetse no ku gihugu. Aha, akaba ariho Meya Mbonyumuvunyi yahereye asaba abaturage kurushaho gukora Siporo yaba iyi ya rusange ndetse n’izihariye.
Mu karere ka Rwamagana, siporo rusange imaze kuba umuco kuko iba buri kwezi, ikaba ikorwa ku cyumweru cya gatatu. Ku bufatanye bw’Akarere n’ibitaro by’intara bya Rwamagana, abitabiriye iyi siporo bakaba bapimwe indwara zitandura ndetse banagirwa inama zo kuzirinda no kuzivuza hakiri kare.