Kuri uyu wa kane tariki ya 07/06/2018, mu kibuga cya Polisi giherereye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, Habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’iminsi itatu (3) ryateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere. Muri iri murikabikorwa, hakaba harimo kugaragarizwamo ibikorerwa mu karere ka Rwamagana ndetse na serivise zihabwa abaturage.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana (JADF), Bwana Uwayezu Valens yavuze ko nk’abafatanyabikorwa kwitabira imurikabikorwa ari ngombwa kuko ribafasha kugaragariza abaturage ibyo babakorera ndetse no kwigira kuri bagenzi babo bityo bikabafasha mu kunoza imikorere. Bwana Uwayezu Valens yashimiye abafatanyabikorwa bagenzi ku ruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2016/2017 ari nabyo byatumye Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu kwesa imihigo. Bityo akaba yabasabye gukomereza muri uwo murongo bagakora ibikorwa bifatika kandi bigaragara bituma Akarere ka Rwamagana gahora ku isonga.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ari nawe wafunguye iri murikabikorwa ku mugaragaro yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ryako. Meya Mbonyumuvunyi yagarutse ku ntego ebyiri z’ingenzi zatumye iri murikabikorwa ritegurwa arizo: Kumurikira abagenerwabikorwa aribo baturage ibibakorerwa ndetse no Gufasha abafatanyabikorwa kwigiranaho hagati yabo bityo buri wese akigira kuri mugenzi we. Meya Mbonyumuvunyi yasoje asaba urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Rwamagana ndetse n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) gukomeza gutera ingabo mu bitugu ubuyobozi mu kugera ku ntego bwihaye yo kugeza ku banyarwanda n’abanyarwamagana by’umwihariko ibyo bakeneye bityo n’ibikombe bigahora bitaha I Rwamagana.
Iri murikabikorwa ryatangiye ejo ku wa gatatu tariki ya 06/06/2018 rikaba rizarangira ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 08/06/2018. Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Rwamagana rigizwe n’abanyamuryango 128 harimo imiryango mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu ikorera muri aka karere.