Rwamagana: Hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo gutoza umuco Nyarwanda mu mashuli

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/06/2018, mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gutoza umuco nyarwanda mu mashuli yaba ay’icuke, abanza, ayisumbuye, amakuru na Kaminuza. Iyi gahunda ikaba ije mu rwego rwo gukomeza kubungabunga no gusigasira umurage w’u Rwanda binyuze mu gutoza cyane cyane abakiri bato n’urubyiruko ibijyendanye n’umuco Nyarwanda byose. 
Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muhango, Furere Camille Rudasingwa uyobora urwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’I Rwamagana yashimiye leta yatekereje gutangiza iyi gahunda ndetse yibutsa n’abanyeshuli ko iyo umuco ucitse n’igihugu kirabura kuko ikiranga igihugu kigatandukanya igihugu n’ikindi ari umuco wacyo. Furere Camille Rudasingwa yavuze ko ibigo byinshi byo mu karere ka Rwamagana byari bisanzwe bifite iyi gahunda yo gutoza abanyeshuli babyigamo ibijyanye n’umuco nyarwanda ariko ubwo iyi gahunda ije izatuma biba akarusho kuko n’aho bitakorwaga bizakorwa.
Madamu Umuraza Landrada wari intumwa ya Minisiteri y’umuco na Siporo muri uyu muhango akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yagarutse ku kamaro ku muco ku bene gihugu kuko ari nawo utuma abaturage runaka badacika ku isi. Aha Madamu Umuraza Landrada akaba yagarutse ku biranga n’ibigize umuco nyarwanda ndetse n’ahatorezwaga umuco nyarwanda mbere y’umwanduko w’abakoloni, nko mu itorero no mu rubohero. Mu bigize umuco nyarwanda, Madamu Umuraza Landrada yagarutse ku bihangano (Imbyino,ibihozo, ibyivugo, ubuhuha,…) , ururimi, imirire, ibimenyetso n’ibindi. Yavuze Minisiteri y’umuco na Siporo yifuza ko iyi gahunda igera mu bigo by’amashuli byose kuko nyuma y’uko abana bavuye mu miryango yabo, ahandi bamara igihe kirekire cy’ubuzima bwabo ari ku ishuli, Bityo buri gihembwe hakajya hakorwa ibikorwa bijyanye n'umuco kandi bigatangirwa raporo. 
Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyeshuli ndetse n’abarezi bo mu bigo bitanu byo mu karere ka Rwamagana aribyo: G.S.St Aloys Rwamagana, College Marie Reine, G.S St Vincent de Paul, HVP Gatagara na E.P Espoir.