Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/05/2018, Mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyiginya, Akagari ka Bwana hatangirijwe ibikorwa bya polisi y’igihugu mu iterambere byari bimenyerewe ku izina rya “Police week”, ni ibikorwa bizibanda ku bikorwa by’iterambere ry’abaturage, gukumira no kurwanya ibyaha. ibi bikorwa byatangijwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ku biro by’ Umudugudu wa Rwamugurusu utarangwamo icyaha mu karere ka Rwamagana, ukaba waratoranyijwe nyuma y’igenzura ryakozwe bityo ukaba wahembwe kuzubakirwa ibiro by’ubumudugudu bizaba bifite ibyangombwa byose ndetse hakazaba harimo n’umuyoboro wa internet. Muri uyu mudugudu kandi abaturage bawo bose uko ari ingo 136 bazacanirwa amashanyarazi akomoka ku izuba.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana habonetse imidugudu 4 yo mu karere ka Rwamagana kandi intego ikaba ari uko iyo midugudu yakwiyongera. Meya Mbonyumuvunyi yashimiye Polisi y’igihugu ku gikorwa cyo kubaka ibiro by’umudugudu wa Rwamugurusu ndetse no gucanira imiryango iwutuyemo. Si ibi gusa kuko n’umwaka ushize Polisi y’igihugu yacaniye imiryango 100 yo mu murenge wa Nyakaliro. Meya Mbonyumuvunyi akaba yashimiye Polisi kuri ibi byose igenda iteramo inkunga Akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana wari mu gikorwa cyo gutangiza ibi bikorwa bya polisi mu iterambere yavuze ko ibikorwa bizakorwa byose hamwe bizatwara amafaranga arenga miliyoni 600. IGP Emmanuel K. Gasana yakomeje avuga impamvu y’ibikorwa bya polisi mu iterambere ry’abaturage ari uko bashaka umutekano, amahoro ituze mu banyarwanda, guca akarengane tukanafatanya n’abaturage mu iterambere ryabo bwite.
Guverineri Mufulukye Fred yavuze ko mu ntara y’iburasirazuba by’umwihariko, hari ibikorwa byinshi byagiye bigerwaho kubera ubufatanye na Polisi y’igihugu ku buryo iyo ubonye ibyo bikorwa uhita ubona ko Polisi yacu n’abaturage bafatanyije, bashyize hamwe kandi ari bamwe. Guverineri Mufulukye yavuze ko kubera ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage, ibyaha byagabanyutse ku buryo bugaragara. Yasabye abaturage kujya babyaza umusaruro ubwo bufasha baba bahawe, abasaba kurushaho kwirinda no kurwanya ibyaha.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Cyriaque Harerimana nawe wari mu bitabiriye ibikorwa byo gutangiza ibikorwa bya polisi mu iterambere ry’abaturage yagarutse ku kamaro k’umutekano, aho yabwiye abaturage ko kugira ngo igihugu gitere imbere bihera ku mutekano kiba gifite. Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bagira uruhare mu kwicungira umuteakano bityo na Polisi ikaba uko ibafasha mu bindi by’iterambere.
Hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha” Polisi ikaba ikangurira abataurage bose: kunoza imikorere y’irondo, kwitabira gahunda y’amasibo, Kwitabira umugoroba w’ababyeyi, Kuba ijisho ry’umuturanyi no gutangira amakuru ku gihe, Gukorana neza na Komite zo kubungabunga umutekano (CPCs), Kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwita ku mutekano wo mu muhanda, Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kurwanya icuruzwa ry’abantu, Kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ndetse n’ubujura.