Rwamagana: Hatashywe ku mugaragaro ikigo kizajya gitanga amakuru ku isuku n’isukura

Kuri uyu wa kane tariki ya 05/04/2018 mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana hatashywe ku mugaragaro ikigo kizajya gitanga amakuru ku isuku n’isukura ku baturage batuye aka karere ndetse kikanabegereza ibikoresho bikenewe.Muri iki gikorwa, abayobozi n’abafatanyabikorwa bakaba basuye imiryango 3 yubakiwe ubwiherero bw’ikitegererezo mu mudugudu wa Rurindimura, Akagari ka Binunga, Umurenge wa Gishali. Biteganyijwe ko ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango w’abaholandi uharanira iterambere (SNV), hazubakwa ubwiherero 436 mu mirenge ya Muhazi, Mwulire, Munyiginya, Rubona, Munyaga, Karenge na Gishari.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu ishyirwaho ry’iki kigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura ndetse no mu iyubakwa ry’ubwiherero bw’abaturage batishoboye. Visi Meya Umutoni Jeanne yanasabye abaturage abaturage kujya bagana iki kigo bityo bagahabwa amakuru yose y’uburyo barushaho kugira isuku iwabo mu ngo ndetse bakihahira n’ibikoresho byo kwifashisha mu kunoza isuku no kubaka ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

 

Sheikh Hassan Bahame ni umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho my’iza n’iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) akaba ariwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa. Mu ijambo yagejeje ku bari baturage b’Akarere ka Rwamagana, yabibukije ko bagomba kurangwa n’isuku aho bari hose, haba ku myambaro,aho batuye n’aho bakorera, bityo u Rwanda rugahora ku isonga. Sheikh Hassan Bahame yasabye abaturage kurushaho gufatanya n’abafatanyabikorwa baje kubafasha kugira ngo Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bagire ubwiherero bumeze neza ndetse n’isuku isakare hose.

 

Iki kigo cyatashywe uyu munsi, Giherereye mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigabiro, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umuryango w’abaholandi uharanira iterambere (SNV), binyuze mu mushinga “Isuku iwacu”, ku nkunga y’ikigega cya Leta zunze ubumwe za Amerika giharanira iterambere mpuzamahanga (USAID). Iki kigo kizajya gicungwa n’ubuyobozi bw’Akarere, kikaba kigizwe n’ibice bitatu aribyo: ahazajya habera amahugurwa ku isuku n’isukura, ahazajya hacururizwa ibikoresho bitandukanye na serivise zijyanye n’isuku n’isukura ndetse n’igice kizajya kiberamo imurika.

 

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye inzego z’umutekano, Bwana Rodrigue Nzayizera wari uhagarariye ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba, LESLIE MARBURY wari uhagarariye USAID, Madamu Phomolo Maphosa uyobora SNV mu Rwanda, n’abandi.