Rwamagana: Hatashywe ku mugaragaro irerero rifite agaciro ka miliyoni 90

Kuri uyu wa kane tariki ya 22/02/2018, mu kagari ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya habereye ibirori byo gutaha ku mugaragaro irerero (ECD) rifite agaciro ka miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri rerero riri no mumihigo Ubuyobozi bw’Akarere bwahize muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, rikaba ryarubatswe ku bufatanye bw’Akarere n’umuryango w’abanyakoreya y’epfo, Better world. 

 

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Umutoni Jeanne yashimiye abafatanyabikorwa uburyo bafatanyije n’Akarere mu kubaka iri rerero. Visi Meya Umutoni Jeanne akaba yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Koreya y’amajyepfo,anashimira umuryango Better World wagize uruhare mu kubaka iri rerero rizafasha  abana kubona aho bigira, bagahabwa uburere buboneye butuma bazaba abanyarwanda beza b’ejo hazaza.

 

Umuyobozi w’umuryango wa Better World ku isi, Kim Kwang Dong yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bo mu murenge wa Munyiginya, uruhare  bagize mu kubaka iri rerero kuko ubwo ryubakwaga, abaturage biyemeje gutanga umuganda w’iminsi 2 mu cyumweru.

 

ECD ya Nkomangwa ifite ibyumba 3 by’amashuri , icyumba kimwe cy’igikoni, icyumba cyaho babika ibikoresho n’icyumba cyagenewe abarimu. Kuri ubu, abana 90 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu nibo barimo kuharererwa. Ibi birori byari byitabiriwe kandi na Amb. Kim Eung Joong uhagarariye Koreya y’epfo mu Rwanda, Bwana Kabagamba Wilson–Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.