Rwamagana: Hibutswe ku nshuro ya 24 urubyiruko rwabazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, urubyiruko rusab wa kwitandukanya n’ikibi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/05/2018, hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Rwamagana habereye umuhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego rw’Akarere, uyu muhango wabereye mu kagari ka Musha ho mu murenge wa Musha, aho abitabiriye uyu muhango bifatanyije mu rugendo rwo kwibuka rwahereye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biri muri uyu murenge, aha hakaba harimo icyobo cyajugunywagamo Abatutsi 5,604 biciwe mu kiliziya I Musha. Gukura iyi mibiri muri iki cyobo bikaba byaratwaye imyaka 12 nk’uko ubuhamya bw’umwe mu baharokokeye bwabigaragaje.
 
Murinzi Philippe ubu ni umusore ariko mu gihe cya Jenoside yari umwana wigaga mu mashuli abanza ku cyigo cy’amashuli cya Rutoma giherereye muri uyu murenge wa Musha. Jenoside ikaba yaramutwaye ababyeyi be bombi. Mu buhamya yatanze, Murinzi yagaragaje uburyo Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere kugera n’aho Interahamwe zicira no mu kiliziya. 
Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiri uyu muhango wo kwibuka bari biganjemo urubyiruko, Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Muhire Louis Antoine, yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango kwitandukanya n’ikibi, cyaba icyaturuka hanze y’igihugu, mu muryango wabo cyangwa murugo iwabo. Komiseri Muhire Louis yasabye urubyiruko guhitamo ubutwari no kubuharanira kuko iyo ubutwari bubuze n’amateka aba mabi. 
Meya Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yibukije urubyiruko ko rugomba gukura isomo mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko umubare munini wabayishyize mu bikorwa bari urubyiruko ariko n’abayihagaritse bari ruke rwari rwaratojwe gukunda ubuzima no kuburengera, abo bakaba ari urubyiruko rwari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye urubyiruko ko kwibuka bigomba kubigisha guharanira ubutwari no kurwanira icyiza kabone n’ubwo bahasiga ubuzima.
Uyu muhango wari witabiriwe kandi n'abahagarariye inzego z'umutekano, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Rwamagana, urubyiruko n'abaturage muri rusange.