Rwamagana: Ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umuturage byakomereje mu murenge wa Munyaga

Kuri uyu wa kane tariki ya 28/06/2018, Mu murenge wa Munyaga hakomereje ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umuturage aho abaturage bapimwe indwara zitandura, abarwaye baravurwa ndetse bagirwa n’inama; Bashishikarizwa kuboneza urubyaro kandi banapimwa ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bushake ndetse banegerezwa uburyo bwo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’urubuga rwa irembo.gov.rw. Uyu munsi kandi hakaba hanakomeje n’igikorwa cyo kubakira ubwiherero bwujuje ibisabwa imiryango itishoboye yo mu murenge wa Gishali. Ibi bikorwa byose bikaba byarateguwe ku bufatanye bw’Akarere, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amashuli makuru na Kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba, ingabo  na Polisi by’igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bari bitabiriye ibi bikorwa bigamije kwita ku buzima bw’umuturage, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yabashishikarije gukomeza kwitabira izi serivise z’ubuzima begerejwe kuko ari ubuntu. Visi Meya Umutoni Jeanne yanashishikarije aba baturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) kugira ngo bazabashe kwivuza mu mwaka utaha wa 2018/2019, kugira isuku mu byo bakora byose no mu ngo zabo kandi n’abana babo bakabagirira isuku kugira ngo birinde indwara zituruka ku mwanda ndetse anababibutsa Kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera kandi bagendeye ku bukungu bw’igihugu.
Icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umuturage cyatangiye kuwa mbere tariki ya 25/06/2018 kikaba kizageza ejo kuwa gatanu tariki ya 29/06/2018. Uyu ukaba ari umunsi wa kane hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kwita ku buzima bw’umuturage muri rusange. Iki cyumweru kikaba kandi cyaranahujwe n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza.