Rwamagana: Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba rya 14 ryafunguwe ku mugaragaro
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22Kanama 2025 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Hon. Pudence Rubingisa ari kumwe n'abayobozi b'Uturere n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye batangije ku mugaragaro imurikagurisha rya 14 ry'Intara ririmo kubera mu Karere Rwamagana ryitabiriwe n'abasaga 260 barimo Abanyarwanda n'Abanyamahanga.
Guverineri w'Intara Pudence Rubingisa wafunguye ku mugaragaro iri murikagurisha yagarutse ku ruhare rw'imurikagurisha mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ashimira abikorera ku ruhare bagira mu gufatanya n'ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage no mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry'Intara n'Igihugu muri rusange.
Guverineri kandi yasabye urubyiruko ko iri murikagurisha rirubera imbaraga zo gukora cyane no kwagura amasoko kugera hanze y'Igihugu, abibutsa ko kugira ngo babigereho bisaba kwigira ku bunararibonye babonana abandi bitabira imurikagurisha. Yakomeje agira ati “harimo ibyiza byinshi tugenda tugeraho, usibye kureba ibyo bagiye bikorera munkongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, harimo inganda zicirietse n'inini zikora ibintu by'iwacu”. Yibukije kandi iri murikagurisha rigamije kongerera urubyiruko imbaraga zo gukora cyane kandi bakagura amasoko kugera hanze y'igihugu, ibi ariko babigeraho babikuye ku banararibonye babonana abandi bitabira imurikagurisha dore n'abanyamahanga baba barimo.
Muri iri murikagurisha harimo ibintu bitandukanye birimo ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ubukorikori, inganda na serivisi zitandukanye, imyidagaduro n'ibindi. By'umwihariko Akarere ka Rwamagana kashyiriyemo abagana iri murikagurisha ahantu ho kwakira abashaka serivise z'ubutaka.
Iri murikagurisha riteganyijwe gusozwa tariki 09 Nzeli 2025.