Rwamagana: Inama nyunguranabitekerezo yasesenguye igenamigamigambi rirambye rigamije kubungabunga amashyamba

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/06/2018, mu cyumba cy’inama cya Motel Ikambere habereye inama nyunguranabitekerezo isesengura igenamigambi rirambye rikubiyemo ingamba zigendanye no kubungabunga amashyamba. Abitabiriye iyi nama bakaba basesenguriye hamwe inyandiko ikubiyemo ingamba zakwifashishwa mu kubungabunga amashyamba ya leta n’ay’abaturage ndetse no kurushaho kuyabyaza umusaruro ukwiye mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Gahunda nk’iyi ikaba iteganywa n’tegeko rigenga amashyamba ryo muri 2013, mu ngingo yaryo ya 13 ivuga ko komite ishinzwe ku bungabunga amashyamba mu karere igomba gutegura igenamigambi ry’imyaka 10 (District Forest Management Plan for 10 years) rikubiyemo ingamba zo kubungabunga amashyamba muri rusange.
Bakundukize Dismas ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba yagarutse ku buryo butandukanye bwo kurera amashyamba hashyingiwe ku biteganywa gukurwa muri ayo mashyamba birimo: ibiraro, amapoto y’amashanyarazi, imbaho n’ibindi. Bwana Bakundukize Dismas yavuze ko kugira ngo amashyamba abungabungwe neza, habaho amasezerano y’ubufatanye na ba    Rwiyemezamirimo bikorera. Yasabye abari bitabiriye iyi nama bose gukora ibishoboka byose kugira ngo hagabanywe ibicanwa bikomoka ku biti no kuzamura imirimo ikomoka ku mashyamba bityo akarushaho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Afungura iyi nama ku mugaragaro,  Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana, yibukije abayitabiriye ko amashyamba afitiye akamaro ubuzima bwa muntu muri rusange kandi ko kwangirika kwayo bigira uruhare mu mihindagurikire y’ikirere. Yakomeje avuga ko kubungabunga amashyamba ari inshingano za buri wese ndetse bikaba ari na gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku nyungu y’Abanyarwanda muri rusange. Meya Mbonyumuvunyi yasabye abshinzwe kubungabunga amashyamba by’umwihariko kubikora barengera inyungu z’igihugu n’abagituye mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bakarwanya abangiza amashyamba, abiba ibiti mu mashyamba ya leta ndetse n’abasarura amashyamba mu buryo budakurikije amategeko. Meya Mbonyumuvunyi yasoje asaba buri wese ubufatanye kugirango amashyamba abungabungwe neza ndetse hanaterwe andi aho biri ngombwa.