Rwamagana: Ku bufatanye bw’Akarere na Reseau des femmes, Abafatanyabikorwa batandukanye bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu

Kuriuyu wa mbere tariki ya 14/05/2018, mu cyumba cy’inama cya Motel IKAMBERE habereye amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n'Isangano ry'abagore baharanira amajyambere y'icyaro ( Reseau des femmes). Muri aya mahugurwa, abafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’uburere n’ubuzima bw’abana bakaba basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu. Muri aya mahugurwa hatangijwe n’umushinga “Uri Nyampinga ugamije kwita ku bana babyariye iwabo bakiri bato mu rwego rwo kubafasha kongera kwisanga mu muryango Nyarwanda.  Uwimana Xaveline ni umuhuzabikorwa wa Reseau des Fammes mu Rwanda akaba yavuze ko kwita kuri aba bana babyaye imburagihe bizafasha n’abandi bantu kwirinda kubahohotera. 
Abigali Booth Uhagarariye umuryango Kvinna Till Kivnna (umuryango mpuzamahanga w’abanyasuwede uharanira guteza imbere uburenganzira bw’umugore no kumwubakira ubushobozi) wafashije uyu mushinga wo kwita ku bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato yavuze ko bishimiye gukora n’uyu mushinga wa “Uri Nyampinga” nyuma nyuma yo kubona ko iki kibazo kiri mu bihangayikishije leta y’u Rwanda. Abigali Booth avuga ko bifuje ko uyu mushinga wazagera ku babyeyi hatirengagijwe uruhare rw’abagabo mu bibazo by’abana b’abakobwa babyaye bakiri bato, harimo kandi gufasha aba bana b’abakobwa kwiyubaka mu bushobozi kugirango nabo bagire uruhare rwo kubaka sosiyete barimo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yashimiye abafatanyabikorwa b’uyu mushinga ndetse n’abitabiriye aya mahugurwa kuba baje kubatera ingabo mu bitugu mu rugamba rwo kurengera ubuzima n’uburenganzira bw’abangavu harwanywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’inda z’imburagihe ziterwa abana b’abangavu. Visi Meya Umutoni Jeanne  yabwiye abafatanyabikorwa ko nk’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bakiriye uyu mushinga na yombi kuko n’ubusanzwe gufata neza abaturage no guharanira ubuzima n’imibereho myiza byabo ari inshingano z’ubuyobozi. Uyu mushinga ukaba ari izindi mbaraga zije ziyongera ku zo Akarere kari gafite. 
Uyu mushinga uzafasha abana 180 bo mu turere tubiri aritwo Burera na Rwamagana aho hazibandwa ku bana bafite ibibazo kurusha abandi bakazakurikiranwa bakigishwa bo n’imiryango yabo. Mu karere ka Rwamagana hazafashwa abana 90 bo mu mirenge ya Muhazi na Kigabiro. Bimwe mu bikorwa by’ibanze bizakorwa muri uyu mushinga harimo  kubamenya no kubahugura ku kwiteza imbere, kubafasha gusubira mu buzima busanzwe biga imishinga yabateza imbere, guhugura ababyeyi bombi b’aba bana dore ko hagenderewe ko habaho impinduka n’imyitwarire ku bana bagize ibyago bakabyara bakiri bato.