Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/06/2018, mu karere ka Rwamagana hakomeje ibikorwa birimo gukorwa muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umuturage. Mu bikorwa byakomeje gukorwa harimo Kubakira abaturage ubwiherero bwujuje ibisabwa, Gupima indwara zitandukanye, kuzivura no gutanga inama zitandukanye ku buzima. By’umwihariko, uyu munsi hakaba hakazwe ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana, aho abaturage bigishijwe gutegura indyo yuzuye ndetse n’abana bagaburirwa indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.
Nduwamungu Naason, Umunyeshuli muri kaminuza y’u Rwanda- ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi yasobanuriye ku buryo buhagije uko indyo yuzuye itegurwa, akamaro kabyo ndetse n’ingaruka zibaho iyo umwana atagaburiwe indyo yuzuye. Abaturage bakaba bahwe ingero z’uburyo indyo yuzuye itegurwa, basobanurirwa inyungu zo kugira uturima tw’igikoni ndetse banashishikarizwa kujya bakomeza kwitabira gahunda zikorerwa ku gikoni cy’umudugudu mu rwego rwo guhugurana no kwiga uko indyo yuzuye itegurwa.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, Bwana Habimana Kizito; Abakozi b’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE), Umuyobozi w’ishuli ry’ubuforomo rya Rwamagana, Sr Epiphanie Mukabaranga akaba ari nawe muyobozi w’ihuriro ry’amashuli makuru na kaminuza bikorera mu karere ka Rwamagana.