Rwamagana: Kwibuka ku nshuro ya 24 byatangirijwe mu murenge wa Munyaga
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/04/2018, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, uyu muhango ukaba wabereye ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu mudugudu wa Kamamana, Akagari ka Kaduha ho mu murenge wa Munyaga.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwizeyimana Theogene waharokokeye, yagaragaje uburyo Abantu biciwe ku gasozi ka Kaduha babanje kwirwanaho bashyize hamwe, Abahutu n’Abatutsi, ariko nyuma ubwo bumwe bwabo buza gusenywa n’interahamwe zaturukaga mu cyahoze ari Segiteri Gasetsa zibabibamo amacakubiri yaturukaga ku buyobozi bubi bwari buriho. Nyuma yo gucikamo ibice, akaba aribwo Abahutu bamwe bifatanyije n’interahamwe zari zavuye imihanda yose maze batangira kwica Abatutsi bari bahunganye nabo. Uwizeyimana Theogene yashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside bigatuma hagira abarokoka ndetse anashimira ubuyobozi bwiza bwatumye abacitse ku icumu bongera kwiyubakamo ikizere cyo kubaho kandi neza.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko Kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka yacu kandi ntawe tuyasiganya, Tugaha agaciro abacu bagiye tukibakeneye ntibasibangane mu mumitima yacu, tukazirikana ubutwari bwabo kandi tunaharanira kusa ikivi bagiye batabashije kusa. Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abari aho ko buri wese yarushaho gutekereza cyane no gufata ingamba kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi, Abakuru bakigisha abakiri bato ububi bwa Jenoside ndetse bakarwanya n’abagifite ingengabitekerezo yayo.
Hon. Senateri Nyagahura Marguerite wari wifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana yashimiye abaturage b’umurenge wa Munyaga ku bwitabire bagaragaje, Ashimira ubuyobozi bwiza bwagaruye ubumwe mu banyarwanda, asaba abaturage kwita ku bumwe bwabo bakomera kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ukuri kw’ibyo babonye, bagasigasira ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside kandi bakabibera abahamya. Yashimiye ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bakaba barababariye abishe imiryango yabo. Senateri Nyagahura yibukije abari aho ko gusaba imbabazi ari wo muti wonyine ubasha kuvura ibikomere by’umutima, bityo asaba uwaba yaragize uruhare muri Jenoside akaba atarasaba imbabazi ko yatera iyo ntambwe kuko inyungu ari ize. Yasoje yibutsa abari aho ko kwibuka bitarangirana n’icyumweru cy’icyunamo gusa, bityo abasaba kuzakomeza kuba hafi y’abacitse ku icumu rya Jenoside muri iki gihe cy’iminsi 100 cyose.
Umurenge wa Munyaga ufite inzibutso 2 za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zirimo: urwo mu kagari ka Nkungu rushyinguwemo imibiri 1,001 ndetse n’urwo mu kagari ka Kaduha rushyinguwemo imibiri 642. Hari kandi indi mibiri isaga 1000 ishyinguwe mu nzibutso zitandukanye zo mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango ukaba wari witabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano, ubuyobozi bwa Ibuka, Abarokokeye mu murenge wa Munyaga, Abagize inama njyanama y’Akarere n’iy’umurenge wa Munyaga, Abayobozi b’Akarere n’ab’umurenge wa Munyaga ndetse n’abaturage muri rusange.