Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/04/2018, Mu izina ry’ubuyobozi bwa Unit Club Intwararumuri, Minisitiri Rose Mary Mbabazi ari kumwe na Minisitiri Mukabaramba Alivera, Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred, Abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abanyamuryango b’’Ishyirahamwe ry’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) mu ntara y’iburasirazuba ndetse n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana muri rusange, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo no kuvugira amasengesho ku rwibutso rwa Jenoside ruri imbere ya Paruwasi gaturika ya Rwamagana. Uru rwubitso rukaba rushyinguyemo imibiri 814 y'inzirakarengane z'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Hamwe n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Twibuke twiyubaka”, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko mu karere ka Rwamagana abacitse ku icumu bakomeje gufashwa kwiyubaka. Muri uyu mwaka, hakaba harimo kubakwa amazu 50 agenewe abacitse ku icumu rya Jenoside, aho 10 amaze kuzura. Hari kandi abahawe inka muri gahunda ya Girinka, barimo n’abanyamuryango ba AVEGA, ndetse bikaba bigikomeje kuko hari izindi nka 40 zigomba korozwa imiryango y’Abacitse ku icumu rya Jenoside mbere y’uko uyu mwaka urangira. Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko Akarere ka Rwamagana gafatanyije n’Ikigega cya Leta cyita ku bacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) ndetse n’umuryango AVEGA, hubatswe inzu y’Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside mu murenge wa Fumbwe, abacitse ku icumu 891 bahabwa inkunga y’ingoboka isanzwe ndetse n’ababyeyi 46 bagizwe incike na Jenoside bahabwa inkunga y’ingoboka idasanzwe.
Nyuma y’uko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) ku rwego rw’igihugu, Mme Mukabayire Valeria, agaragaje ko mu ntara y’iburasirazuba, kimwe no mu zindi ntara, hakigaragara ababyeyi bagizwe incike na Jenoside batagira amacumbi, abakeneye gusanirwa amazu, abadafite ubwisungane mu kwivuza ndetse hakaba hari n’abafite uburwayi bukeneye ubuvugizi kuko butavurirwa kuri mituweli; Guverineri Mufulukye yijeje abari aho ko ibishoboka bigiye guhita bikemurwa ku bufatanye bw’intara n’uturere hanyuma n’ibikeneye ubuvugizi bugakorwa.
Minisitiri w’urubyiruko, Madamu Rose Mary Mbabazi, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Unit Club Intwararumuri, yashimiye Abanyamuryango ba AVEGA kuba barashoboye kwiyubaka nyuma y’amahano banyuzemo n’ibibi bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri Mbabazi yagarutse ku bikorwa bitandukanye Unit Club irimo gukora kugira ngo ifashe kwiyubaka abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ibi harimo: Kubaka inyubako impinganzima mu turere dutandukanye, izi nzu zikazaba zigenewe abagizwe incike na Jenoside (Intwaza), Kubagenera ibibatunga ndetse n’ababitaho bakabafata neza. Mu gusoza, Minisititi Rose Mary Mbabazi yasabye urubyiruko gukunda u Rwanda n’uko Inkotanyi zarukunze zikitanga zikarubohora ndetse zigahagarika Jenoside.