Rwamagana: Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame Ntezimana Jean Damascene uregwa kwica umugore we akamubaga

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/07/2018, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Ntezimana Jean Damascene ushiinjwa kwica umugore we wari unatwite inda y’amezi 7 yarangiza Akamubaga.

 

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burega Ntezimana Jean Damascene w’imyaka 40, ibyaha birimo: Kwica umugore we yabigambiriye akamutemaguramo ibice, gushinyagurira umurambo, guhisha umurambo no kugerageza gutoroka. Ubushinjacyaha bukaba bumushinja kurya umutima wa Nyakwigendera (Icyaha yahakanye). Ubushinjacyaha kandi burega Gakire Joseph w’imyaka 63 kuba yaragize ubufatanyacyaha mu iyicwa rya Nyakwigendera Muhawenimana Beatrice wishwe n’umugabo we ku itariki ya 21/04/2018 ndetse no mu gushinyagurira umurambo we, ataretse  no kumufasha mu guhisha ibimenyetso. Gusa ibi byose, Gakire Joseph we akaba abihakana.

 

Imbere y’abacamanza b’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ubushinjacyaha n’imbaga y’abaturage bari baje gukurikirana urubanza; Ntezimana Jean Damascene yiyemereye ko yishe umugore we  Muhawenimana Beatrice yarangiza akamubaga, ibice bimwe akabita mu musarane ibindi akabijyana mu rufunzo agamije gusibanganya ibimenyetso. Ubushinjacyaha bukavuga ko uku kwemera icyaha ari ukwa nyirarureshwa kuko atagaragaza ukuri kose, cyane ko hari ibice by’umubiri atagaragaza aho yabishyize.

 

Mukanoheri Frorence watanze ubuhamya yavuze ko uyu muryango wa Ntezimana Jean Damascene na Muhawenimana Beatrice wajyaga ugira amakimbirane kuko hari n’igihe yigeze kujya kubakiza barwanye, gusa ngo ntabwo yari azi ko byagera aho umwe yica undi. Mukanoheri avuga ko Ntezimana Jean Damascene amaze kwica umugore yababeshyaga ko ngo umugore yamutaye akajya ku bandi bagabo, dore ko n’inda umugore yari atwite atemeraga ko ari wayimuteye.

 

Aba bombi, Ntezimana Jean Damascene na  Gakire Joseph, ubushinjacyaha bukaba bwabasabiye ko urukiko rwabakatira ihano cyo gufungwa burundu.

 

Ntezimana Jean Damascene na Muhawenimana Beatrice(wishwe) babyaranye abana 6, umukuru muri bo akaba afite imyaka 15 naho umuto muri abo bana akaba afite imyaka 2. Biteganyijwe ko isomwa ry’uru rubanza rizaba kuwa gatanu tariki ya  20/07/2018, naryo rikazabera I Karenge aho urubanza rwaciriwe.