Smart Rwamagana yitezweho kwimakaza isuku n'Akarere gateye ishema

Kuri uyu wa 21Ugushyingo 2025 Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi  ari kumwe n'abandi bayobozi b'inzego z'abafatanyabikorwa, yatangije ubukangurambaga bwa “Smart Rwamagana” bugamije kunoza isuku, kurimbisha Akarere n'Umujyi wa Rwamagana,kuvugurura isura yako no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bose.

Umuyobozi w'Akarere yibukije ko Smart Rwamagana izibanda ku kunoza  isuku hose, kurimbisha Akarere no gushyiraho ahantu ho kwidagadurira, kongera ubwiza ku ma santre y’ubucuruzi n'Umujyi, gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana isuku, kumenya ibikenewe no kwihutisha ibisubizo.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye abafatanyabikorwa bose muri iyi gahunda ya Smart Rwamagana , asaba buri wese kuba umusemburo w’impinduka no kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry'iyi gahunda kugira ngo tugere ku ntego zayo, tugire Rwamagana Isukuye, irimbishijwe kandi iteye ishema.

Mu mwiherero w'Inama Njyanama n'abandi bayobozi mu Karere wabaye  tariki 10-11 Ukwakira 2025 abawitabiriye bagejejweho imiterere ya Gahunda yiswe Smart Kigali biyemeza no kuyishyira mu bikorwa mu Karere ka Rwamagana nk'Akarere gafite Umujyi ugaragiye uwa Kigali (satellite city), hagamijwe kwimakaza isuku no kugira Akarere karimbishije kandi gateye ishema.