Twakiriye itsinda ry'abakozi ba Sena ya Amerika bari baje kureba uko Umushinga w'Ingobyi ugirira Akamaro abaturage

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22/08/2019, mu karere ka Rwamagana twakiriye itsinda ry'abakozi ba Sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) bari baje kureba umusaruro uva mu bikorwa by'Umushinga wiswe Ingobyi (Ingobyi Program) uterwa inkunga n'ikigega cy'abanyamerika kigamije iterambere mpuzamahanga (USAID). Aba bashyitsi bari barangajwe imbere na William Herkewitz ushinzwe itumanaho n'imenyekanishabikorwa mu kigega cy'abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), bakaba bakiriwe ndetse banaganira n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab n'umuyobozi w'ibitaro by'intara bya Rwamagana , Dr Utumatwishima Abdallah.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bashyitsi n'abari bitabiriye ibi biganiro, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Leta zunze ubumwe za Amerika uburyo zifatanya na Leta y'u Rwanda, ashimira imikoranire myiza iri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'uburyo Leta ya Amerika ishyigikira leta y'u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere no guhindura imibereho y'umuturage. Yashimiye kandi ikigega cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) ku buryo gifatanya n'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage. By'umwihariko Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye USAID kuba yarateye inkunga umushinga w'Ingobyi (Ingobyi Program). Yongeyeho ko kubera ibikorwa by'uyu mushinga birimo no gutera umuti wica imibu isanzwe itera Malaria, Umubare w'abaturage barwara indwara ya Malariya wagabanutse ku buryo bugaragara. Yashimiye kandi ko uyu mushinga ugira n'uruhare mu guhugura no kongerera ubumenyi n'ubushobozi (Capacity building) abakozi n'abakorerabushake (abajyanama b'ubuzima) bashinzwe gutanga serivise z'ubuzima. Ibi bikaba byaratanze umusaruro ushimishije, kuko imfu z'abana n'ababyeyi zarwanyijwe ku buryo bugaragara.

Aba bashyitsi basuye ikigo nderabuzima cya Munyaga, bareba serivisi z'ubuzima zihatangirwa ndetse n'umusaruro wavuye mu ibikorwa n'amahugurwa atandukanye agenda atangwa n'Umushinga w'Ingobyi. Basuye kandi umujyanama w'ubuzima witwa Mukakanani Anastasie wo mu murenge wa Munyaga, abasobanurira uburyo atanga Serivise z'ubuzima ku baturage baturanye ndetse n'umusaruro byatanze.