Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasuye urugo rw’Impinganzima-Bugesera, ahari zimwe mu ntwaza zabaga i Rwamagana
Kuri uyu wa kane tariki ya 09/05/2019, Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bufatanyije n'amashyirahamwe aharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariyo IBUKA na AVEGA, ndetse n’abaturage bo mu karere ka Rwamagana basuye urugo Impinganzima rwo mu karere ka Bugesera, basabana n’intwaza zihaba. iki gikorwa kikaba cyari mu rwego rwo kwereka aba babyeyi ko babazirikana. Muri uru ruzinduko, iri tsinda riturutse i Rwamagana ryanakiriwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, Madamu Imanishimwe Yvette.
Mu buhamya bwatanzwe n’Intwaza Nyirinkera Antoine ndetse na Musabwasoni Collete bombi baba muri uru rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, bashimiye Akarere ka Rwamagana kaje kubasura ndetse bagaragaza uburyo kuba mu rugo rw’Impinganzima byabafashije. Bashimiye kandi leta y’ubumwe yabagaruriye icyizere cyo kongera kubaho, bashimira AVEGA yababereye umubyeyi ikabakorera ubuvugizi, ndetse bashimira na buri wese wagize uruhare mu kuba bari muri uru rugo rw’Impinganzima.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Umutoni Jeanne yabwiye intwaza ko bari babakumbuye cyane ariyo mpamvu baaje kubasura. yashimiye Imana yabarokoye, tukaba tubafite uyu munsi, ashimira n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, by’umwihariko Madamu Jeanette Kagame washyizeho uru rugo. Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko nk’abayobozi n’abaturage b’i Rwamagana, bumvaga bafite umwenda wo gusura izi ntwaza, kandi abashimira ko bameze neza, bishimye, bacyeye, mbese mu rugo rw’Impinganzima habaguye neza rwose. Yababwiye ko ari ab’agaciro, ariyo mpamvu ubuyobozi buhora bubazirikana.
Urugo Impinganzima Bugesera rubamo intwaza 62, baturutse hirya no hino mu gihugu, harimo bakecuru 55 n’abasaza 7 basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakisanga basigaye bonyine bibana. Kuri ubu izi ntwaza ziri mu rugo rw’Impinganzima Babyuka bakora siporo, bagakaraba, bagafata ifunguro rya mugitondo, abafite imbaraga bagakora uturimo dutuma bakomeza kugorora imitsi hashingiwe ku mbaraga bafite, bakisukura hanyuma bagafata amafunguro ya saa sita. Bakaganira, bagatembera mu rwego rwa siporo, bakiga ijambo ry’imana ndetse bakanasenga, bakagira igihe cyo guhabwa ubujyanama mu by’ihungabana (Counselling), hanyuma bagatarama.